U Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 29

Buri mwaka ku italiki ya 1 Gashyantare, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihiza Umunsi w’Intwari zaranzwe no gukunda Igihugu zikakitangira.
Kuri ubu, uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 29, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari.
Ni umuhango waranzwe kandi no gufata umunota umwe wo kwibuka intwari zatabarutse.
Nkusi Déo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe ( CHENO) avuga ko uyu munsi wizihizwa ukomeye ku rwego rw’Igihugu kuko hibukwa intwari zahanze u Rwanda zikarwitangira kugira ngo rubeho.
Ati: “Twibuka n’intwari zagiye zikura u Rwanda mu mage igihe cyose byagiye bibaho mu mateka, tukibuka n’ intwari zarwitangiye mu myaka ya vuba abantu benshi bazi, bibuka; abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukibuka n’intwari zitangira Igihugu n’uyu munsi wa none kugira ngo tugire umutekano, tugire amahoro, iterambere, tugire imibereho myiza n’imibanire myiza”.
Yagaragaje ko ukurikije uko u Rwanda ruhagaze; Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko bitanga icyizere ko Igihugu kizakomeza kugira intwari.
Nkusi Déo avuga ko hari intwari zemejwe ku rwego rw’Igihugu ariko hari n’izindi nyinshi cyane zitari ku rutonde ruriho ubu, zizirikanwa.

Ati: “Hari intwari zemejwe, umubare runaka tuzi, ariko hari n’abandi bakoze ibikorwa by’ubutwari bitandukanye byabera urugero rwiza Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato, na bo turabazirikana n’ibikorwa byabo turabivuga. Hari nk’urugero rwiza; Umusirikare utazwi izina: ni Ingabo y’Igihugu, ni umusirikare uhagarariye abandi basirikare bose bitangiye u Rwanda kuva rwabaho, aba kera, ab’iki gihe n’abo mu gihe kizaza turabazirikana”.
Intwari z’Igihugu zifatwa nk’icyitegererezo ziboneka mu nzego 3: Hari Imanzi; muri iki cyiciro harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’Umusirikare utazwi izina uhagarariye Ingabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza.
Icyiciro cy’Imena kibarizwamo Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre wabaye umwami w’u Rwanda (1931-1959), Michel Rwagasana wabaye Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda n’Umunyamabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa, Uwiringiyimana Agathe wabaye Minisitiri w’Intebe kuva muri Nyakanga 1993 kugeza muri Mata 1994, na Niyitegeka Felicité wakoze imirimo itandukanye yo kwigisha, kurera, gucunga umutungo no gufasha abatishoboye.
Harimo kandi n’abanyeshuri b’i Nyange bigaga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 mu ishuri ryisumbuye riherereye mu Karere ka Ngororero, (ahari mu Ntara ya Kibuye).
Taliki ya 18 Werurwe 1997 ubwo baterwaga n’abacengezi bakababwira ngo Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo, banze kwitandukanya bavuga ko bose ari Abanyarwanda.
Ikindi cyiciro ni Ingenzi ho nta muntu urashyirwamo. Nkusi avuga ko ubushakashatsi bukomeje ku buryo bishoboka ko hari abazaboneka bakakijyamo.
Insanganayamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.



