U Rwanda rwiteguye kwakira Inama ngarukamwaka ya EACJ

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida w’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) Hon. Nestor Kayobera, n’Umwanditsi Mukuru Wungirije w’urwo rukiko Christine Mutimura, basoje uruzinduko rw’iminsi ibiri bagiriye i Kigali mu Rwanda.

Intego y’urwo ruzinduko yari iyo kuganira ku myiteguro y’Inama ngarukamwaka ya 3 urwo rukiko ruzakorera i Kigali mu Rwanda hagati ya taliki ya 30 Ukwakira n’iya 1 Ugushyingo 2023, ikazakurikirwa n’ibikorwa bya EACJ byitezwe guhera taliki 2 kugeza ku ya 31 Ugushyingo muri uyu mwaka.

Muri urwo ruzinduko, Perezida wa EACJ Nestor Kayobera yagiranye ibiganiro na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza Dr. Faustin Ntezilyayo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda Dr. Emmanuel Ugirashebuja n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

Kayobera yabasobanuriye ibikorwa by’ingenzi bizakorwa mu gihe ibikorwa bya EACJ bizaba birimo kubera i Kigali hamwe n’intego bafite cyangwa inyungu Akarere kakwitega nk’umusaruro uzabivamo.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Ntezilyayo, yashimiye EACJ yahisemo u Rwanda nk’Igihugu kigomba kwakira inama n’ibikorwa by’Urukiko by’uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko iyo nama n’ibikorwa bya EACJ bizatanga umusanzu ukomeye mu kwimakaza iyubahirizamategeko no kugera ku butabera burambye mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).  

Minisitiri w’Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja, na we yashimiye Perezida wa EACJ waharaniye gutangiza ibikorwa ngarukamwaka by’urukiko akaba yaranakoze ibishoboka byose akuzuza inshingano uko bikwiye mu gihe amaze ku buyobozi.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE