U Rwanda rwiteguye gufungura Ambasade muri Algeria

Mu bihe biri imbere, Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gufungura Ambasade i Algiers muri Algeria, yitezweho kurushaho gufasha ibihugu byombi kwimakaza ubutwererane mu bya dipolomasi no kwagura ubufatanye mu bukungu n’izindi nzego.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu, yabikomojeho ku wa Kabiri tariki ya 03 Kamena ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yafatanyijemo na Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune.
Yagize ati: “Kugira Ambasade y’u Rwanda muri Algeria, twitegura kubona vuba, bizarushaho guhanga amahirwe yongerera imbaraga umubano dufitanye mu by’ubukungu, kandi tubone ubwiyongere bw’imikoranire hagati y’inzego zacu z’abikorera.”
Perezida Kagame yashimye ibiganiro byubaka yagiranye na mugenzi we wa Algeria byubakiye ku bushuti bw’igihe kirekire burangwa hagati y’ibihugu byombi.
Yashimye kandi ubufatanye bw’u Rwanda n’Algeria mu kwigisha abanyeshuri b’Abanyarwanda mu mashami agezweho y’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI) n’ibijyanye no kubika amakuru y’ikoranabuhanga.
Kuri ubu abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda bari kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Igihugu ryigisha AI no kubuka amakuru y’ikoranabuhanga (National School of Artificial Intelligence/ENSIA).
Perezida Kagame yagize ati: “Byatanze umusaruro kandi ndashaka kugushimira Nyakubahwa Perezida. Ibi bishimangira imiterere y’ubufatanye twifuza mu gihe kiri imbere, n’inyungu dusangiye zo kubaka ubushobozi bw’abaturage bacu mu nzego zitandukanye.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, aho binashyigikirana mu ngingo zirebana n’ibibazo byo mu Karere ndetse no ku Isi.
U Rwanda rwiteze amahirwe menshi mu masezerano yasinywe
Ntuma y’ibiganiro byihariye bagiranye, Perezida Kagame na Perezida Abdelmadjid Tebboune bayoboye igikorwa cyo gusinya amasezerano atandukanye agamije kurushaho kunoza ubutwererane.
Muri ayo masezerano harimo ajyanye n’ikoranabuhanga, kwimakaza guhanga imirimo, guhanga ibishya, guteza imbere ishoramari, gukora imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, ay’uburezi bw’amashuri makuru na kaminuza, ajyanye n’ubutabera mbonezamubano n’ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi.
Amasezerano y’ubutwererane mu by’ikoranabuhanga yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inkvasiyo Ingabire M. Paula, na Minisiriri w’Ikoranabuhanga wa Algeria Sid Ali Zerrouki.
Abo bayobozi kandi ni na bo bashyize umukono ku masezerano yibanda ku guhanga imirimo, guhanga ibishya no kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na mugenzi we w’Algeria Ahmed Attaf, bashyize umukono ku masezerano menshi arimo ay’ubufatanye mu kwimakaza ishoramari.
Nanone kandi Nduhungirehe yasinye ku masezerano yasinywe hagati y’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukora ibikoresho by’ubuvuzi muri Algeria.
Minisitiri Nduhungirehe yanasinye ku masezerano arebana no guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro ari kumwe na Minisitiri ushinzwe Imyuga n’Ubumenyi Ngiro muri Algeria, Yacine El Mahdi Oualid.
Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri w’Itumanaho muri Algeria Mohamed Meziane, ni bo bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’itumanaho.
Mu birebana n’ubuhinzi n’ubworozi na ho Nduhungirehe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Iterambere ry’Icyari w’Algeria Mohamed Abdelhafid Henni, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye muri urwo rwego.
Mu birebana n’uburezi, u Rwanda n’Algeria basinyanye amasezerano ashyiraho gahunda y’ubutwererane izahera mu 2026 kugeza mu 2029, akaba yashyizweho umukono na Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza muri Algeria, Kamel Baddari.
Perezida Kagame yashimiye ayo masezerano yose yasinywe, agaragaza ko agiye gufungura amarembo menshi y’imikoranire ibyarira inyungu abaturage b’ibihugu byombi.
Ati: “Amasezerano yasinywe uyu munsi, akora ku mpande nyinshi zirimo uburezi bw’amashuri makuru na kaminuza n’ay’ikoranabuhanga, nta kabuza ko azafungura amahirwe mashya y’ubutwererane.”
Perezida Kagame yaboneyeho gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kubakira kuri iyi ntambwe ikomeye itewe mu gukorana n’abayobozi b’Algeria mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.




