Uko u Rwanda rwitaye ku ndwara zititaweho uko bikwiye

Guhera mu mwaka wa 2007, u Rwanda rwongereye imbaraga mu kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye bityo hakaba hari intambwe ikomeye yatewe mu rugamba rwo kurwanya urwo ruhererekane rw’indwara zitandukanye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko indwara zirenga 20 ari zo zibarurwa mu zitaritaweho uko bikwiye.
Muri zo harimo nyinshi zitaragera mu Rwanda mu gihe izindi zaranduwe burundu. Izikiboneka mu Rwanda harimo inzoka zo mu nda, imidido, malaria, igicuri gituruka ku nzoka ya teania yinjira mu bwonko, ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa, ndetse n’ibibazo biterwa n’ubumara bw’inzoka.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko guhera mu mwaka wa 2008 hakozwe ubuvuzi bw’inzoka zo mu nda burenga miliyoni 65 ku bana bari hagati y’umwaka umwe n’imyaka 15, binyuze muri gahunda ikorwa kabiri mu mwaka yo gutanga ibinini by’inzoka.
Mu guhuza iyo gahunda n’imbaraga zashyizwe mu bikorwa by’isuku n’isukura hamwe n’ubukangurambaga buhoraho, indwara y’inzoka zo mu nda yagabanyutse ku kigero kiri hejuru ya 20% aho zavuye kuri 66% mu 2008 zikagera kuri 41% mu 2020.
Indwara y’umusinziro yo yabaye amateka mu Rwanda bitewe n’imbaraga zashyiriweho kuyirandura, nk’uko bigaragara muri raporo ya OMS.
OMS ivuga ko hari n’izindi ndwara 6 zititaweho uko bikwiye zitakiri ikibazo cy’ubuzima rusange mu Rwanda nubwo zigeze kuhagera. Izo ndwara zirimo uruheri (ulcers), ibibembe (leprosy), imidido iterwa n’imibu, mycetoma na onchocerciasis.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko irimo gukusanya amakuru yimbitse kuri buri ndwara itaritaweho uko bikwiye kugira ngo u Rwanda rugaragarize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ibihamya byemeza ko indwara 7 mu zitandura zitakiri ikibazo cy’ubuzima rusange mu Gihugu bitarenze mu 2024.
Indi ntego ijyanye no kuba indwara y’imidido cyangwa ibitimbo byaramaze kurandurwa mu Turere byibasiriye mu gice cy’Amajyaruguru n’Iburengerazuba by’u Rwanda bitarenze mu 2024. Ku bijyanye n’inzoka zo mu nda, u Rwanda rurateganya kuba rwagabanyije ku buryo bufatika indwara z’inzoka zo munda ku kigero n’indwara y’amavunja, taenia, kurumwa n’inzoka n’ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa.
Ni muri urwo rwego rwo gukomeza ubukangurambaga, ku wa Mbere taliki ya 30 Mutarama u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe guhashya indwara zititaweho ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye mu Guhashya Indwara Zititaweho uko Bikwiye ndetse na Malariya”.



