U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Atlético de Madrid

  • SHEMA IVAN
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espgane.

Ubu bufatanye bugena ko Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y’imyitozo y’iyi kipe n’iyo kwishyushya mbere y’umukino muri itanu isigaye ngo shampiyona ya Espagne irangire, La Liga.

Ni nako bizagenda mu gikombe cy’Isi cy’amakipe y’ibihugu kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Guhera mu mwaka utaha w’imikino, Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y’ikipe y’abagore no ku myenda abakinnyi bambara bari kwishyushya. Visit Rwanda izajya igaragara kandi no mu mugongo ku myenda abakinnyi basohokana binjiye mu kibuga ku makipe yombi, ni ukuvuga yaba abagabo n’abagore.

Usibye ibyo, Visit Rwanda izajya yamamazwa kandi no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano Stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Visit Rwanda izajya yamamazwa nk’umufatanyabikorwa w’imena w’iyi kipe mu myitozo, imenyekanishwe kandi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ndetse ni nayo izajya isakaza ikawa muri iyi kipe.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko aya masezerano ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyiza by’u Rwanda, rumenyekane nk’ahantu hari ikawa imaze kwamamaza ku Isi hose.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa no gushakira inyungu iyi kipe, Óscar Mayo, yatangaje ko Visit Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza mu kwaguka kw’iyi kipe ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Duhora dushaka abafatanyabikorwa bafite ubushobozi ku rwego mpuzamahanga, bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru kandi Visit Rwanda ni urugero rw’ibyo. U Rwanda ni igihugu gihora gitera imbere kandi nizeye ko impande zombi zizabyungukiramo.”

Ikipe yo muri Espgane yabaye iya kane igiranye ubufatanye n’u Rwanda nyuma ya Arsenal yo mu Bwongereza (guhera muri Gicurasi 2018) na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa (guhera mu Ukuboza 2019) na Bayern Munchen mu Kanama 2023.

Atlético de Madrid ni ikipe y’ubukombe muri Espagne yashinzwe muri Mata 1903.

Los Colchoneros nk’uko abakunzi bayo bayita, imaze kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Shampiyona ya Espagne inshuro 11, Copa del Rey 10, UEFA Europa League 3, igikombe kiruta ibindi Spanish Super inshuro 2 Cups, 3 UEFA Super Cups 1 n’ibindi.

U Rwanda rukomeje kwagura urwego rw’ubukerarugendo binyuze mu bindi bikorwa bireshya abashyitsi birimo ubukerarugendo bushingiye ku nama [MICE] ndetse n’ubushingiye ku bikorwa bya siporo.

U Rwanda rusanzwe kandi rukorana n’Irushanwa rya Basketball Africa League aho amakipe 12 yitabira imikino yaryo ya nyuma yambara Visit Rwanda ku myambaro yayo.

Ikirango cya Visit Rwanda kigiye kujya kigaragara ku myenda y’imyitozo y’iyi kipe no kuri Stade yayo
  • SHEMA IVAN
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE