U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’amakipe abiri yo muri Los Angeles

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 29, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko ”Visit Rwanda” yabaye umuterankunga w’amakipe abiri yo mu mujyi wa Los Angeles ari yo LA Clippers ikina Shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) na Los Angeles Rams ikina muri NFL (National Football League).

Ni amakuru yatangajwe nuru rwego kuri uyu wa 29 Nzeri 2025, ubwo bufatanye bukazafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari imwe y’amadolari y’Amerika ruvuye kuri miliyoni 650 z’amadolari yinjijwe n’ubukerarugendo mu mwaka wa 2024.

Ni ubwa mbere ikigo gikomoka muri Afurika cyamamaje muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) ndetse n’iy’umukino wa American Football ibarizwa muri Shampiyona Nyamerika ya Football (NFL).

Aya masezerano avuga ko LA Clippers izafasha u Rwanda kuvugurura ibibuga bya Basketball mu Rwanda, ndetse n’ikipe ishamikiye kuri yo ikina mu cyiciro cyo hasi G League ya San Diego Clippers, itange amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda buri mwaka.

Si ukujyayo gusa ahubwo bazajya banahabwa amahugurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, banagire igihe cyo kugera mu Rwanda babereke uko bazamura impano z’abakiri bato muri Basketball.

Visit Rwanda ni yo izaba iri mu baterankunga bakuru ba Los Angeles Rams, yerekanwe kuri SoFi Stadium ijyamo abafana ibihumbi 70, no kuri Hollywood Park, inzu y’imikino iri kubakwa izajya yakira imikino itandukanye, no kuri Intuit Dome yakira imikino ya LA Clippers.

Visit Rwanda izajya yambarwa ku myambaro y’imyitozo n’iyo gukinana kuri aya makipe yombi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko ari amasezerano azashimangira umubano w’u Rwanda na Los Angeles.

Ati: “Binyuze mu bufatanye bwa LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bizagirana ubumwe mu guteza imbere imikino.”

Umuyobozi w’aya makipe Kroenke yagaragaje ko bishimiye kubona Visit Rwanda yamamazwa kuri SoFi Stadium na Hollywood Park.

Yagize ati: “Twishimiye kuba (RDB) yahisemo kwamamaza ubukerarugendo n’ingendo zijya mu Rwanda hano muri Hollywood Park, ahazakira ibirori mpuzamahanga by’amateka mu myaka iri imbere.”

LA Clippers na Los Angeles Rams zinjiye mu mikoranire na Visit Rwanda zikurikira andi makipe arimo Atlético de Madrid, Arsenal, Bayern Munich na PSG

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 29, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE