U Rwanda rwikuye mu Muryango CEEAC ruhuriramo n’u Burundi na RDC

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yikuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), kubera ko ukoreshwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikaba byatumye u Rwanda rwimwa uburenganzira bwarwo nk’igihugu cyari gitahiwe kuyobora.
Umwanzuro wo kwambura u Rwanda ubu burenganzira wafatiwe i Malabo muri Guinea Equatorial, ahateraniye Inama ya 26 isanzwe yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye uburyo uwo Muryango wakoreshejwe na RDC ishyigikiwe na bimwe mu bihugu biwugize nk’uko byigaragarije i Malabo.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane riragira riti: “Iki kibazo cyagaragariye mu Nama Isanzwe ya 26 yabaye uyu munsi, aho uburenganzira bw’u Rwanda bwo kuyobora uwo Muryango nk’igihugu cyari gitahiwe nk’uko bigaragara mu ngingo ya 6 y’amasezerano, bwirengagijwe ku bushake kugira ngo bashyire mu bikorwa itegeko rya RDC.“
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yari yaramaganye uburyo u Rwanda rwahejwe nkana binyuranyije n’amageteko mu Nama ya 22 yabaye mu 2023, nk’uko byasobanuwe mu ibaruwa yandikiwe uwari Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Icyo gihe CEEAC yayoborwaga na RDC, kandi ngo nta cyakozwe ku kirego u Rwanda rwatanze, bikaba bishimangira uburyo uwo Muryango wananiwe kubahiriza amahame n’amabwiriza wishyiriyeho.
U Rwanda rwamaganye by’umwihariko kuba rwambuwe uburenganzira rwemerewe n’amategeko ya CEEAC, rushimangira ko “ubu rutabona impamvu yo gukomeza kuba mu Muryango ufite imikorere ihabanye n’amahame ndetse n’akamaro kawo.”
Uyu muryango washinzwe ku wa 18 Ukwakira mu mwaka 1983 ugamije kugera ku kwigira guhuriweho kw’ibihugu biwugize, kuzamura imibereho y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu binyuze mu butwererane burangwa n’amahoro.
U Rwanda rwari kimwe mu bihugu 11 biwugize kimwe na Angola, u Burundi, Cameroon, Repubulika ya Santarafurika (Central African Republic), Chad, RDC, Equatorial Guinea, Gabon, Congo Brazzaville na São Tomé na Príncipe.

