U Rwanda rweretse Loni icyahosha iterabwoba muri Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu gihe hari ibihamya bigaragaza ko iterabwoba n’ubuhezanguni bikomeza gufata indi ntera mu bihugu bimwe na bimwe b’Afurika, u Rwanda rusanga Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ubwabwo budahagije mu gutanga ibisubizo birambye.

Ni muri urwo rwego, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yatangarije abagize Akanama ka Loni gishinzwe Umutekano ku Isi ko ubwo butumwa bukeneye kongerwaho ingamba zihamye kandi zifatika zigamije gutanga ibisubizo byihuse kandi birambye.

Minisitiri Dr. Biruta yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye ibiganiro by’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi bayobowe na Perezida wa Mozambique akaba n’Umuyobozi w’ako Kanama Fillippe Jacinto Nyusi, ku wa Kabiri taliki ya 28 Werurwe.

Mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahagarariye, Minisitiri Dr. Biruta yagize ati: “Muri Afurika, iterabwoba n’ubuhezanguni biriyongera ku kigero giteje inkeke. Iki ni ikibazo kuri buri wese aho yaba ari hose. Ubutumwa bwo kubungabunga amahoro busanzweho ubwabwo ntibwigaragaje nk’ubuhagije mu guhangana n’ibyo bibazo mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati: “Dufashijwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahoro ku Isi, dukeneye gushyiraho izindi ngamba zihamye kandi zifatika zijyanishwa n’imiterere y’ahari ibibazo. Ubutabazi bukorwa ku bwumvikane bw’ibihugu ndetse n’Akarere bukwiye kwitabwaho.”

Yongeraho ko ubutabazi bukorwa hagati y’ubwumvikane bw’ibihugu, ari uburyo bwihuse kandi butanga umusaruro vuba kuko abatabara akenshi baba bumva imiterere y’ikibazo cy’abaturanyi babo kurusha aboherezwa kugarura amahoro baturutse ikantarange.

Yatanze urugero rw’uburyo u Rwanda rwohereje abapolisi n’abasirikare barwo muri Mozambique guhera muri Nyakanga 2021, bagiye guhashya ibyihebe byari bimaze imyaka ikabakaba itanu byigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgado.

Ibyihebe byigaruriye iyo Ntara guhera mu mwaka wa 2017, ibikorwa by’iterabwoba bikaba byari bimaze guhitana abaturage barega 4,000 mu gihe abasaga 800 bari barahunze ibyabo.

Abitabiriye Inama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi

Nyuma y’igihe kitageze no ku kwezi Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zari zamaze kwambura ibyihebe bya Ansar Al sunna bimwe mu bice by’ingenzi byari byarahindutse indiri ya byo.

Mu gihe u Rwanda rwatangiye rwohereza abasirikare 700 n’abapolisi 300 muri ubu butumwa bwatangiye ku busabe bwa Leta ya Mozambique, kuri ubu bivugwa ko rumaze kohereza Ingabo na Polisi barenga 2500.

Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ko zikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro arambye muri iyo Ntara no gufasha abaturage kongera gusubira mu byabo batikanga kongera kubunza akarago.

Dr. Biruta yavuze ko nubwo ubwo buryo bw’ubutabazi bwihuta kandi bugahita butanga umusaruro ugaragara, bukeneye guterwa inkunga mu buryo burambye kugira ngo hubakwe umusingi ukomeye Ingabo zoherejwe na Loni zishobora kubakiraho.

Yakomeje agira ati: “Inkunga iherutse gutangwa binyuze mu Kigega cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) cyo kubaka Amahoro, mu gushyigikira Ingabo z’u Rwanda zoherejwe kurwanya ibyihebe muri Mozambique, ni intambwe ikomeye mu guharanira ko ubwo butabazi butangwa ku bwumvikane bw’ibihugu bukomeza kubona ubushobozi mu by’imari.”

Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo EU yemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 22.6, yo gushyigikira ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Dr. Biruta yavuze ko uretse gushyigikira ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika, ubutwererane hagati y’Umuryango w’Abibumbye n’ubutumwa bwashyizweho ku rwego rw’Akarere na bwo bukwiriye kongererwa imbaraga kandi hakongerwa ibikorwa byo kubungabunga amahoro nyuma yo guhagarika intambara, mu rugendo rwo kongera kwiyubaka ndetse no gukorera hamwe n’abaturage.

Ati: “Hejuru ya byose, kubaka ubumwe bw’Igihugu n’imiyoborere myiza birema amahoro arambye. Ibyo twabyigiye ku mateka mabi yaranze Igihugu cyacu. Ntibihagije kuba ibibazo by’Afurika bihora bifite umwanya munini kuri gahunda za Loni. Umubare w’abahagarariye ibihugu by’Afurika mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye na wo ni ingenzi.”

Yanavuze kandi ko Afurika itakabaye ihezwa mu biganiro bifatirwamo ibyemezo biyireba mu guharanira ko ibiganiro by’ingenzi bitangwamo ibitekerezo bijyanye n’amateka y’Afurika, n’Abanyafurika bakarushaho gufata mu nshingano iterambere ryabo.

Yashimye intambwe igaragara imaze guterwa mu gushyigikira ubufatanye bwa Loni n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yizeza ko nubwo hakiri urugendo rurerure ubufatanye buzatuma hagerwa kuri byinshi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE