U Rwanda rwerekanye imishinga y’ubwikorezi izahuza Akarere

U Rwanda rwitabiriye mu Nama Isanzwe yo ku Rwego rw’Abaminisitiri ihuza Inama y’Abaminisitiri b’Ibihugu bihuriye mu Muhora wo Hagati (Central Corridor), aho u Rwanda rwamuritse imishinga itatu y’ibikorwa remezo by’ubwikorezi izafasha mu kurushaho guhuza Akarere k‘Afurika y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Kabera Olivier, ni we wahagarariye u Rwanda muri iyo nama irimo kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, isuzuma gahunda z’ingenzi zigamije kongera ubucuruzi bw’Akarere, guhuza ibihugu bikagize n’imikoranire ihamye mu bukungu.
Kabera Olovier yagaragaje imishinga itatu y’ingenzi u Rwanda rwitezeho kuzagira uruhare rukomeye mu guhuza ibihugu bihuriye mu Muhora wo Hagati uhuza ibihugu birindwi ari byo Tanzania, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda, u Rwanda, Malawi na Zambia.
Kabera yavuze ko u Rwanda rukomeje guteza imbere imishinga ikomeye y’ibikorwa remezo by’ubwikorezi izongera imbaraga zshyirwa mu guhuza Akarere, irimo umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza, icyambu cya Rubavu n’icya Rusizi, n’Ikibuga gishya cy’Indege cya Bugesera.
Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza
Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ufite ibilometero 130, witezweho koroshya ubuhahirane, aho ibicuruzwa bituruka ku mupaka wa Rusumo bizajya bikomeza mu Ntara y’Amajyepfo bitarindiriye kujya guca mu Mujyi wa Kigali.

Uwo muhanda wubatswe mu byiciro bibiri watanze akazi ku baturage batandukanye bo mu tara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.
Icyambu cya Rubavu n’icya Rusizi
Ibi byambu byombi byitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibihugu bihurira mu Muhora wo Hagati no mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Icyambu cya Rubavu gifite ubushobozi bwo kwakira imizigo isaga toni 2000 buri munsi, aho Cyubatswe kuri hegitari ebyiri kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri, bumwe bangana na metero 60 z’uburebure n’ubushobozi bwo kwikorera toni 500 z’ibicuruzwa.
Icyambu cya Rusizi na cyo cyitezweho kujya cyakira abagenzi miliyoni 2 n’ibihumbi 300 ndetse n’imizigo ifite uburemere busaga toni miliyoni 1,3 buri mwaka. Ibindi byambu bigiye kubakwa harimo icya Nkora n’icya Karongi muri Rutsiro na Karongi.
Ikibuga gishya cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali
Icyiciro cya mbere cy’Ikibuga gishya cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye mu Karere ka Bugesera cyitezweho gutahwa mu mwaka wa 2028, kikazageza mu mwaka wa 2032 gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi basaga miliyoni 14 mu gihe cy’umwaka.
Ayo mafaranga ari muri miliyari 1.200 z’amafaranga y’u Rwanda ari ku nyongera y’ingengo y’imari ya miliyari 7.032 iteganywa ko izakoreshwa mu mwaka utaha wa 2025/2026.

Umushinga wo kubaka icyo kibuga giherereye mu bilometero 40 uturutse mu Mujyi wa Kigali, watinze kuzura kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi guhera mu mwaka wa 2019.
Ku ikubitiro iyubakwa ry’icyo kibuga cy’indege cya cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 kigomba gukorwa mu byiciro bibiri aho buri cyiciro kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 7 ku mwaka.
Ibyiciro byombi bizarangira ikibuga gishya cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kizaba gifite n’ubushobozi bwo kwakira nibura toni 150.000 ku mwaka.
U Rwanda rwashimye kongera imizigo ica mu Muhora wo Hagati
Kabera Olivier yashimye intambwe imaze guterwa n’Ikigo gishinzwe koroshya ubwikorezi bw’imizigo mu Muhora wo Hagati (CCTTFA) yo kongera ingano y’imizigo ica mu Muhora wo Hagati yavuye kuri toni 22.9 ikagera kuri toni 24.5 bigatuma n’imisoro ikusanyw aiva kuri miliyoni 4.9 z’amadolari y’Amerika ikagera kuri miliyoni 5.5 z’amadolari.
Yagaragaje ko iyo ari igihamya cy’ingenzi cy’iterambere ry’ubucuruzi bukorwa mu Karere ndetse n’ubwikorezi burushaho kunozwa.
Kabera yaboneyeho gushimangira ukwiyemeza k’u Rwanda mu gushyigikira icyerekezo cya CCTTFA, anashimira ubunyamabanga bwayo uruhare igira mu guteza imbere Umuhora wo Hagati ugahinduka moteri y’ubucuruzi bw’Akarere n’iterambere rirambye.



