U Rwanda rwegukanye imidali 3 mu marushanwa nyafurika y’ubumenyi ngiro

Abanyarwanda batatu Janvier Nizeyimana, Andre Ndayishimiye na Irimaso David begukanye imidali mu marushanwa nyafurika yo kugaragaza ubuhanga mu myuga n’ubumenyi ngiro (World Skills Africa).
Ni amarushanwa mpuzamahanga yamaze ibyumweru bibiri abera ahitwa i Swakopmund muri Namibia, yatangiye taliki ya 28 Werurwe akaba yagejeje ku wa Gatandatu taliki 2 Mata 2022.
Janvier Nizeyimana yagukanye umudali wa Zahabu (gold) ari na wo wa mbere, mu kugaragaza ubuhanga n’umwihariko mu gusudira, Andre Ndayishimiye yegukana umudali w’Ifeza (silver) mu buhanga bwo kubakisha amatafali (bricklaying), na ho Irimaso David yegukana uw’umuringa (bronze) mu buhanga bwo gutunganya amashanyarazi mu nyubako.
Shema Blaise Ally yasoje amasomo ye mu Ishuri RIkuru Nkomatanyamyuga rya Tumba (IPRC Tumba) mu gihe bagenzi be babiri batsinze bize muri IPRC Kigali.
Muri ayo marushanwa, u Rwanda rwahagarariwe n’abahatana bane bagombaga kugaragaza ubuhanga mu bumenyi ngiro butandukanye, bakaba bari bahanganye na bagenzi babo bahagarariye ibihugu bisaga 20.
Abo banyeshuri bagiye baherekejwe n’impuguke mu bumenyi ngiro ku rwego rw’Igihugu ndetse n’abayobozi bari bahagarariye iryo tsinda ryaserukiye u Rwanda.
Aya marushanwa yateguraga andi azahuza abahanga mu bumenyi ngiro ku Isi yose (Global World Skills Competition) yitezwe kuzabera i Shanghai mu Bushinwa.
Ku mugabane w’Afurika, aya marushanwa abaye ku nshuro ya kabiri, aho aje akurikira andi yabereye i Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2018.




