U Rwanda rwavuguse umuti wo kubona inkingo ku gihe

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yongeye gushimangira ko icyorezo cya COVID- 19 cyasize isomo rikomeye rijyanye n’imikoranire mu Nzego z’ubuzima bugamije gutanga ubuvuzi bwuzuye n’abaturage bakabonera igihe inkingo zujuje ubuziranenge.
Ubuyobozi bwa RBC bwashimangiye ko kuri ubu u Rwanda rwavugutiye umuti ikibazo cy’inkingo ku buryo zitangirwa ku gihe ndetse n’ibyago byo kuba zakwangirika bikaba biri hasi cyane.
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere, ihuje abashakashatsi n’abandi batandukanye aho barimo kurebera hamwe uburyo hakoreshwa ubushakashatsi kugira ngo inkingo zibikwe kandi zikoreshwe neza.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi muri RBC Eric Remera, yavuze ko binyuze mu cyorezo COVID-19 bize isomo ry’imikoranire n’inzego zitandukanye, kugira ngo bigabanye icyuho cy’inkingo zitagerera ku bantu ku gihe.
Yagize ati: “Ngira ngo mwabonye ko mu gihe cya COVID-19 hari aho byabaga ngombwa ko inkingo zigenda n’indege. Byadusigiye isomo ku buryo no mu bantu tuzasura cyangwa dukorana, haba abakoresha utudege dutoya tutagira abapilote ku buryo na two dushobora gutanga inkingo zikagera ahantu mu gihe gito kandi zimeze neza. Isomo twize ni imikoranire n’inzego zitandukanye bizadufasha kugira ngo inkingo zigera ku bantu ku gihe kandi ubuziranenge bwazo bumeze neza.”
Nubwo mu Rwanda nta mubare nyirizina w’inkingo zangirikira mu kugemurwa zigana ku bitaro, ubushakashashatsi bw’Isi buvuga ko 25% zangirikira mu kugemurwa.
Eric Remera akomeza avuga aho u Rwanda ruhagaze mu kurinda inkingo n’ingamba rufite.
Ati: “Turi gukoresha ubushakashatsi butandukanye kugira ngo turinde inkingo zigere ku bantu zikimeze neza, kandi uyu munsi mu Rwanda dufite abafatanyabikorwa batandukanye bakora mu buryo bwo kuzikonjesha, dufite n’uburyo bwo kuzigeza ku bazikeneye ariko haracyarimo nkeya zishobora kugira ikibazo. Ni yo mpamvu turimo kurebera hamwe uburyo umubare w’izapfaga ugabanyuka.”
Nubwo hakigaragara imbogamizi mu kurinda inkingo, harimo nko kubona ibikoresho bihagije; kugeza ubu mu Rwanda habarirwa Ibitaro 43 kandi byose bifite uburyo bwo gukonjesha inkingo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera, aherutse gutangariza mu nama ya 74 y’ishyirahamwe ihuza abaganga bose ku Isi ko hari intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera, iruganisha ku kuba igihugu kizagira inganda zikora inkingo n’imiti.
Yavuze ko aho bigeze u Rwanda ruri kwibanda ku gukora inkingo n’imiti kandi ingamba zigikomeje gufatwa kugira ngo higishwe abaganga bahagije, ubuvuzi bugire ireme aho bitanga icyizere ko u Rwanda ruzaba igicumbi cy’ubuvuzi mu Karere mu myaka iri imbere.




KAMALIZA AGNES