U Rwanda rwatumiye inzobere zirufasha gukuba 3 umukamo w’amata 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 30, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

U Rwanda rwahamagaje inzobere mu bijyanye no gufata neza inka zitanga umukamo utubutse bikazarufasha gukuba  3 umukamo w’amata rufite uyu munsi.

Ni inzobere zitabiriye Inama Mpuzamahanga y’iminsi 4 yo kwita ku guteza imbere umukamo w’amata, iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubworozi bw’amatungo butanga amata burambye ku nyungu z’Afurika iteye imbere.”

Irimo inzobere mpuzamahanga mu by’amata, abayobozi b’inganda, abashinzwe gushyiraho amategeko, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo, kugira ngo baganire ku bisubizo bishya, guteza imbere ubufatanye no kwihutisha iterambere ry’urwego rw’ubworozi bw’amatungo butanga amata ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Cyubahiro Bagabe, yatangaje ko u Rwanda rubitezeho kurufasha kongera umukamo w’amata.

Yagize ati: “Mu Rwanda umukamo uracyari hasi cyane, ngira ngo ntabwo turagira inka zikamwa litiro 10 ku munsi, kandi hari abazifite zikamwa litiro 40, haracyari iryo tandikaniro rinini cyane.”                  

Yakomeje agira ati: “Dufite inka z’inzugu (Frizone) zirarenga 60% […], urayigura ikamwa litiro 40 z’amata ku munsi yahagera igakamwa litiro 20 kandi wayikoreye byose bishoboka; ubwo hari ikiba kiburamo. Wenda wayigaburiye, wayivuye ariko ahantu irara na cyo ni ikibazo. Baradufasha kumenya aho bipfira.”

Perezida w’Ihuriro nyarwanda ry’Aborozi b’Inka zitanga Umukamo, Musime Umurungi Florence, yavuze ko bizeye kungukira byinshi ku nzobere zahamagajwe mu Rwanda. 

 Yagize ati: “Hano hari abantu b’inararibonye benshi mu bijyanye n’icyororo cy’inka twatumiye kuko tuzi ko muri gahunda harimo kongera umukamo bikubye inshuro 3, ari na yo mpamvu twatumiye ababizobereye ku Isi kugira ngo twihute twe gutinda mu mayira.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe

Gilles Froment, Perezida w’Ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo ku Isi, yijeje ko muri iyi nama harimo abashakashatsi, abarimu muri kaminuza ndetse bafatanyabikorwa mu bijyanye kongera umukamo ku buryo babitezeho gutanga umusaruro.

MINAGRI ivuga ko ubufatanye bw’ibihugu bwagize uruhare rukomeye mu mu kongera umukamo kuko umusaruro w’amata wikubye inshuro eshatu, uva kuri toni 334,727 mu mwaka wa 2010 ugera kuri toni 1,092,430 mu mwaka wa 2024. 

Ikoreshwa ry’amata ku muntu na ryo ryikubye kabiri, riva kuri litiro 37, 3 rigera kuri litiro 79,9 ku mwaka.

Iyi nama yitabirwa n’abasaga 350 baturutse mu bihugu birenga 17 birimo: Cameroun, Etiyopiya, Malawi, Afurika y’Epfo, Zambiya, Zimbabwe, Nijeriya, Sudani, Tanzaniya, Kenya, Uganda, Ubuhinde, Nouvelle-Zélande, Irilande, Ubwami bw’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubufaransa ndetse n’u Rwanda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 30, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE