U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kurwanya Igituntu

U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kurwanya Igituntu

Mu gihe kuri uyu wa 24 ku Isi yose hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Igituntu, u Rwanda rwishimira intambwe rwateye mu kurwanya iyo ndwara mu myaka 24 ishize, bigatanga icyizere ko izaba yaranduwe bitarenze mu mwaka wa 2035.

Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe ubwo u Rwanda rwizihizaga uyu munsi ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rubavu, hanakorewa ibirori bigamije ubukangurambaga bwo kurwanya iyi ndwara.

Muri ibyo birori, Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko umubare w’abarwayi b’igituntu wavuye ku barwayi 96 ku baturage 100,000 mu mwaka wa 2000 ugera ku barwayi 56 ku baturage 100,000 mu mwaka wa 2023 nk’uko bishimangirwa na raporo mpuzamahanga ku ndwara y’igituntu ya 2023.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje uburyo abaturage bisuzumisha iyo ndwara hakiri kare kandi abarwayi bagahabwa imiti batararemba.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Dufatanye Turandure Igituntu”.

Abayobozi mu nzego z’ubuzima bafashe umwanya wo kurushaho gusobanurira abaturage akamaro n’agaciro ko kwirinda, kwisuzumisha hakiri kare ndetse no kwivuriza ku gihe kandi neza.

Dr Albert Tuyishime, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kurandura indwara y’Igituntu mu Rwanda mu myaka 10 iri imbere.  

Yagize ati: “Dufite icyizere ko u Rwanda ruzagera ku ntego y’iterambere rirambye ijyanye no kurandura igituntu mbere y’umwaka wa 2035 ibyo nk’igihugu tuzabigeraho binyuze mu bufatanye bw’inzego za Leta, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa bose.”

Kuri uyu munsi wo kurwanya Igituntu Abajyanama b’Ubuzima 15 bashimiwe uruhare bagize mu kumenyekanisha abafite ibimenyetso by’igituntu no gukurikiranira hafi abari ku miti.

Ubuyobozi bwa RBC bwemeza ko mu barenga 33% bashyizwe ku miti, 22/23 ari abamenyekanishijwe n’Abajyanama b’Ubuzima.

Brian Chirombo, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda (WHO/OMS), yashimangiye ko indwara y’igituntu ikiza imbere mu zihitana abantu benshi ku Isi kuko nibura abantu batanu bicwa nayo buri munota.

Ati: “Uko ni ko iyo ndwara iteyemo inkeke. Igituntu ni indwara ishobora kwirindwa kandi iravurwa igakira, ariko ikomeje kuba iya mbere mu guteza imfu nyinshi ku Isi.”

Iyi ndwara yibasira ibihaha, ikaba yarateje imfu zingana na miliyoni 1.3 mu mwaka wa 2022 nk’uko bishimangirwa na raporo mpuzamahanga ku miterere y’indwara y’Igituntu yasohotse mu mwaka ushize.

Ubuyobozi bwa OMS bushimangira ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Igituntu muri uyu mwaka ari amahirwe yo kuvugurura ukwiyemeza kw’ibihugu no gufata ingamba zifatika mu kuyirandura burundu nk’imwe mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Uyu munsi wizihizwa kuri uyu wa 24 Werurwe kubera ko ari wo wavumbuweho virusi itera iyi ndwara bwa mbere, mu mwaka wa 1882, hakaba hashize imyaka 142.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14