U Rwanda rwateye indi ntambwe yimakaza umucyo mu misoro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yateye indi ntambwe iganisha igihugu ku kwimakaza gukorera mu mucyo mu birebana n’imisoro hashyirwa umukono ku masezerano mpuzamahanga agenga ihererekanywa ry’amakuru ku birebana n’imisoro yitwa ‘Multilateral Competent Authority Agreement’ (MCAA).

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri taliki ya 28 Werurwe, na Ruganintwali Bizimana Pascal, Komiseri w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’imisoro wemewe n’amategeko mpuzamahanga.

MCAA ni amasezerano ashyiraho uburyo bugezweho kandi bwizewe bworoshya gukorera mu mucyo no guhererekanya amakuru ajyanye n’ibyimari by’umwihariko ku birebana n’imisoro.

Bivugwa ko buri gihugu gishyize umukono kuri ayo masezerano gihitamo abo gishobora gukorana na cyo ndetse n’ibipimo byose bijyanye no kurinda amakuru bikaba bikurikizwa.

Aya asezerano atanga uburyo bwihariye bw’ihererakanyamakuru mu rwego rwo kwagura umubano ushingiye ku makuru utangizwa nyuma yo gushyira umukino ku masezerano.

Ni amasezerano akurikiranwa na  OECD, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ihererekanya makuru ku bipimo mpuzamahanga by’isoresha n’uko byubahirizwa ku Isi.

Bivugwa kandi ko ibihugu 166 bihuriye muri uwo muryango byashyizeho ibipimo bihamye byongereye umucyo mu birebana n’imisoro ku Isi.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko kutishyura imisoro n’ibikorwa by’imari binyuranyije n’amategeko byiba Afurika miliyari 88 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.

Intwaro imwe rukumbi mu guhangana n’ibyo bibazo ni ukwimakaza gukorera mu mucyo no guhanahana amakuru hagati y’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro mu bihugu bitandukanye ku Isi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 29, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE