U Rwanda rwatashye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan

U Rwanda rwatashye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan

Leta y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan iherereye mu Mujyi wa Islamabad, mu gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, witabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, abayobozi bakuru muri Guverinoma, abadipolomate, abanyamakuru n’abahagarariye abikorera mu Mujyi wa Islamabad.

Umubano w’u Rwanda na Pakistan  mu bya dipolomasi watangiye guhera mu kwezi kwa Nyakanga 1962, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ibihugu byombi bikaba bifatanya mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ibya gisirikare ndetse n’urwego rw’ubuzima.

Muri Gashyantare 2021, Pakistan yafunguye Ambasade yayo i Kigali, mu gihe mbere y’aho inyungu z’icyo gihugu zarebererwaga n’Ambasade yacyo y’i Nairobi muri Kenya.

U Rwanda ruhagarariwe muri Pakistan na Ambasaderi Fatou Harerimana ureberera inyungu zarwo kuva muri Nyakanga 2024. 

Iyi ambasade yafunguwe mu 2024, ni iya 49 u Rwanda rufite ku migabane itanu itandukanye.

U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48