U Rwanda rwatanze ihumure ku barwayi ba Kanseri

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Nubwo mu Rwanda kanseri ikiri imwe mu ndwara eshatu zihangayikishije kandi ikaba mu zica abantu cyane ku Isi, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari gushyirwa ingufu nyinshi mu gushaka ubushobozi bwo gusuzuma Kanseri zinyuranye ndetse no kuzivura.

Ibi bikubiye mu byatangajwe ku wa 03 Ukwakira, mu muhango wo gutaha ibitaro by’umuryango Inshuti mu buzima(Partner in health) bya Butaro bizwiho  kuvura kanseri, byagiye ku rwego rwa kabiri,  rubiganisha ku kuba ibitaro bya kaminuza, biherereye mu Karere ka Burera mu  Majyaruguru y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko nubwo kanseri ari ikibazo ariko iyo ivuwe kare ishobora gukira.

Ati: “Mbere byasaga nkaho kurwara kanseri bivuze gupfa ariko ubu kanseri igaragaye kare iravurwa igakira, aha ni hamwe mu hatangiye ubuvuzi mu Rwanda ariko uyu munsi kubona iki kigo kivura kanseri cyaguwe,  haba kuri kanseri z’abana n’abakuru ni ikimenyetso cyerekana ko nubwo kanseri ari ikibazo ariko tudakwiye kureberera gusa.”

Yakomeje agira ati: “Mwabonye inyubako nshya, uburyo bwo gusuzuma kanseri ariko n’abayirwaye babonye ahantu hagutse ho kuvurirwa”.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Butaro Lt. Col. Dr Emmanuel Kayitare, yavuze ko kwagura ibitaro mu buryo bwose bije ari igisubizo ku barwayi, bajyaga boherezwa ku bitaro bikuru kuvurirwayo.

Ati: “Umurwayi wivuzaga hano bitewe na serivisi zimwe zari zidahari byasabaga ko tumwohereza i Kigali guca mu cyuma, rero bwa buryo bwo kuvumbura ya ndwara bwisumbuyeho ari bwo dukoresha izi mashini tutari dufite, tuzajya tubikorera hano ni igikorwa gikomeye kugira ngo umurwayi aho yaje ahavurirwe”.

Ibitaro bya Butaro byagiye ku rwego rwa kabiri aho bizajya bitanga amasomo ku biga ubuganga, hakorerwemo ubushakashatsi haba ku banyeshuri biga mu Rwanda ndetse no hanze.

Hongewemo kandi inyubako nshya izajya ivura indembe, inzu yihariye irimo ibyuma bisuzuma bigezweho, imashini zisuzuma kanseri y’ibere, hashyizwemo ibitanda 100 aho byavuye ku 150 bigera kuri 250 n’ibindi.

Ibitaro bya Butaro bimaze imyaka isaga 10 byagiye ku rwego rwa kabiri, bikaba biteganyijwe ko hazongerwaho urwego rwa gatatu aho bishobora kuzarangira byose hamwe bitwaye miliyari zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Butaro Lt. Col. Dr Emmanuel Kayitare

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE