U Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya Ruswa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 31, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 54  ku Isi, bituma rusubira inyuma ho imyanya ibiri ugereranyije n’uko rwari ruhagaze mu mwaka washize.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rufite amanota ya 51% ruvuye kuri 53% rwariho umwaka ushize, mu gihe mu mwaka wa 2020 rwari rufite 54%.

Mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwari ku mwanya wa 52 ku Isi ariko ubu ruri ku mwanya wa 54.

Ingabire Marie Immacule uyobora Transparency International ishami ry’u Rwanda, yavuze ko babajwe no gusubira inyuma mu kurwanya ruswa, hakwiye gukazwa ingamba.

Ati “Ntibyadushimisha kumanuka gutya, ariko ruswa yahawe intebe mu nzego zimwe na zimwe, cyane cyane mu itangwa ry’amasoko, ndetse n’abakomisiyoneri mu mitangire ya serivisi bamunze igihugu.”

Mukama Abbas Umuvunyi mukuru wungirije ari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko hakwiye gukorwa ingendoshuri ku bihugu biri imbere y’u Rwanda bakiga uko bikora.

Mukama ati “Ibi ntabwo twabyihanganira tugiye gukora ingendoshuri turebere ku baturi imbere turebe ibanga bakoresha mu gukumira no kurwanya ruswa, bityo tugaruke aho twahoze nibirimba tubaceho.” 

Yakomeje avuga ko kandi hakwiye kubaho ingamba zikakaye mu gutanga amakuru kuri ruswa, ndetse n’amategeko akavugururwa yo kurengera uwatanze amakuru kuri ruswa.

U Rwanda rwasubiye inyuma

Yakomeje avuga ko gutanga amakuru kuri Ruswa ari ikimenyetso cyiza cyo gukunda no gukorera igihugu.

Ubu bushakashatsi buzwi nka CPI 2022 (Corruptions Perception Index 2022), bwamuritswe kuri uyu 31 Mutarama 2023, bugaragaza ko u Rwanda ruza ku isonga mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu guhangana na ruswa.

Mu busesenguzi bwakozwe mu nzego za Leta z’ibihugu 180 byo ku Isi yose harebwa uko ruswa ihagaze, ruza ku mwanya wa kane ku mugabane w’Afurika nyuma y’ibihugu bya Sychelle 70%, Botswana ,Cape verde byombi bifite 60%.

Mu byibanzweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo kureba ruswa nto mu nzego n’ibigo bya Leta, gukoresha umwanya wahawe mu nyungu zawe bwite ,icyenewabo n’ibindi.

Mu bihugu 180 byakorewemo ubushakashatsi ku Isi hose, Denmark ni yo yaje ku mwanya wa mbere mu kuba igihugu kitarangwamo ruswa ku kigero cyo hejuru aho ifite amanota 90% ndetse na Finland ifite amanota 87%.

Muri rusange iyi raporo igaragaza ko ruswa mu nzego za Leta ikirimo muri Afurika, aho iri ku kigero cya 32 %.

Mukama Abbas Umuvunyi Mukuru wungirije yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gutanga amakuru kuri ruswa
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 31, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE