U Rwanda rwashyize amashanyarazi ya Gaz Méthane ku muyoboro mugari

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Uruganda rwa mbere runini rutunganya Gaz Méthane mu Kiyaga cya Kivu rwamaze guhuzwa n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi mu Gihugu ,aho rurimo gutanga Megawatt (MW) 37.5 ziyongera ku zari zisanzwe.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi ari intambwe ishimishije itewe mu rugendo rwo kongera ingano y’ingufu zitunganywa mu gucanira Abanyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2024.

Ingufu za mbere zashyizwe ku muyoboro w’Igihugu ziri muri Megawatt 50 zigomba gutunganywa n’urwo ruganda muri rusange.

Iyo gahunda yashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo guhagarika inganda zose z’amashanyarazi zakoreshwaga na diesel zatumaga u Rwanda ruhendwa no kwishyura ikiguzi kizigendaho.

Urwo ruganda rutangiye gutanga umusaruro mu gihe rwari rwadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 n’ibindi bibazo bya tekiniki byagombaga kubanza gukemurwa mbere yo kuruhuza n’umuyoboro mugari w’igihugu.

Rwubatse Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, umushinga wose ukaba uzuzura utwaye miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 487.

Mu bilometero 6 uvuye ku mwaro aho uruganda nyirizina rwubatse werekeza mu mazi hagati, ni ho hari ibikorwa remezo bifasha gucukura Gaz Méthane iri muri metero ziri hagati ya 300 na 400 z’ubujyakuzimu mu mazi y’ikiyaga.

Eng. Byilingiro Maxmillien, Umuyobozi w’urwo ruganda, yabwiye itangazamakuru ko kuri ubu imashini 3 ari zo zikurura neza gazi mu mazi ikoherezwa imusozi inyuze mu mpombo ziri muri metero 20 z’ubujyakuzimu aho zinyura, uhamenyera ku bimenyetso byahashyizwe

Iyo gazi igeze imusozi ishyikirwa aho yagenewe gutunganywa no kuyungururwa, iya methane igatandukanywa n’izindi gazi z’ubwoko butandukanye izamukana na zo.

Megawati 37.5 kuri ubu uru ruganda rwa Shema Power Lake Kivu rutanga, zitunganyirizwa mu gice cya 3 ari na cyo cya nyuma kuko gishamikiyeho umuyoboro wohereza amashanyarazi yabonetse, akinjizwa mu muyoboro mugari w’amashanyarazi y’igihugu

Umuyobozi Mukuru wa Shema Power Lake Kivu company, Eng Kabuto Alex avuga ko ubu imirimo yo kubaka uruganda igeze kuri 85%

Bivugwa kandi ko ishoramari ryashyizwe i Nyamyumba ryabereye amahirwe Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye barimo abo ryahaye akazi mu ruganda.

Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi yubaka uru ruganda, bugaragaza ko bwiteguye kongera ubushobozi bwa Megawatt rutanga zikaba zagera ku 100.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE