U Rwanda rwashimiye inkunga y’u Bushinwa mu kuvugurura ibitaro bya Masaka

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa yiyemeje ubufatanye mu iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda, by’umwihariko ku mushinga wo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Masaka byo ku rwego rw’Akarere.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu gitondo cyo ku wa Kane taliki ya 30 Werurwe 2023, ubwo yayoboraga umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku hatangirijwe uwo mushinga witezweho kugira uruhare rukomeye mu kunoza serivisi z’ubuvuzi mu Gihugu.
Dr. Ngirente yagize ati: “Reka ntangire nshimira Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa yafatanyije natwe muri uyu mushinga w’ingenzi. Ibihugu byacu bifite umusingi ukomeye ndetse uyu mushinga ni ikindi gihamya ku mubano dufitanye uzira amakemwa. Iki gikorwa cyo kuvugurura no kwagura ibi bitaro kizarushaho kunoza serivisi zp kwita ku buzima.”
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa remezo nk’iki ari umusanzu ukomeye ku ntumbero y’u Rwanda yo gutangiza amashami atandukanye mu buvuzi no guhugura mu gihe gito abanyamwuga bakenewe cyane mu rwego rw’ubuzima.
Yongeyeho ko imbaraga nk’izi zo kuvugurura ibikorwa remezo byo mu rwego rw’ubuzima zikomeje gushyirwa no mu yindi mishinga yo mu Bitaro by’Icyitegererezo ku rwego rw’Igihugu nk’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, n’ahandi.
Yunzemo ko umushinga wo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Masaka uza wuzuzanya n’indi mishinga ya serivisi z’ubuvuzi igezweho yuzuye i Masaka, harimo uw’Ishami ry’Afurika ry’Ikigo cy’Ububushakashatsi n’Ubuvuzi bwa Kanseri zifata Urwungano Ngogozi (IRCAD Africa), Ikigo cyita ku buvuzi bw’indwara zifata umutima, n’indi mishinga izagira uruhare mu gushyigikira Umujyi wa Kigali muri serivisi z’ubuvuzi.

Yasoje agira ati: “Ndagira ngo nongere nshimire Guverinoma y’u Bushinwa kuri uyu mushinga w’ingenzi, ndizera ko tuzagaruka hano vuba tuje gutaha inyubako zuzuye.”
Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, yavuze ko igihugu ahagarariye gifatanyije n’u Rwanda mu byishimo by’iyo ntambwe itewe mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.
Yagaragaje ko umushinga wo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Masaka ari umusaruro w’ubushake bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’uw’u Bushinwa Xi Jinping, bikaba byaraganiriweho ubwo Perezida Xi Jnping yasuraga u Rwanda mu 2018.
Biteganyijwe ko Ibitaro bya Masaka nibimara kuvugururwa no kwagurwa bizifashishwa mu kwakira serivisi z’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Amasezerano atangiza uyu mushinga yashyizweho umukino taliki 6 Mata 2020 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), na ho u Bushinwa buhagarariwe n’Ikigo Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga na Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa.
Byitezwe ko uwo mushinga uzaba wuzuye bitarenze mu 2025, aho ubushobozi bwo kwakira abarwayi buzagera ku 2,000 na ho ibitanda biryamaho abahawe ibitaro bikaziyongera bikagera kuri 837.
Ibyo bitaro bizongererwa inyubako zizatangirwamo serivisi zihabwa indembe zikeneye ubufasha bwihutirwa, n’aho abarwayi bataha bafashirizwa.
Nanone kandi hari ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi bizinjizwa muri ibyo bitaro bivuguruye, harimo icyumba gitunganya umwuka wo guhumeka, ikigabanya uburemere bw’umwuka, ishami rya Radiology, ahabikwa amaraso, Laboratwari, ahasukurirwa ibikoresho byo kwa muganga, aho bafatira ibizamini no guca mu cyuma n’ibindi.
