U Rwanda rwashimiwe amahitamo yo gukoresha indimi nyinshi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Leta y’u Rwanda yashimiwe icyerekezo cyiza yahisemo cyo kwimakaza indimi mpuzamahanga zirimo n’Igifaransa, kuko zibonwa nk’umusemburo wo kwihutisha iterambere rirambye.

Mu gihe u Rwanda ruharanira kubaka ubukungu buteye imbere bitarenze mu mwaka wa 2050, izo ndimi mpuzamahanga zibonwa nk’izongera amahirwe yo kubaka ubutwererane buhamye n’amahanga, n’abakozi bashoboye kandi bafite indangagaciro mpuzamahanga.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, yabikomojeho ku wa Mbere taliki 20 Werurwe ubwo hizizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igifaransa. 

Yashimangiye ko kuba u Rwanda rwarahisemo kwigisha indimi nyinshi z’amahanga ari icyerekezo cyiza kizarufasha mu rugendo rw’Iterambere, n’amahitamo yarwo kuko rushaka kuba ihuriro ry’Afurika ry’ubukungu ahavugwa Icyyongereza n’ahavugwa Igifaransa. 

Agaragaza ko mu gihe Abanyarwanda bari basanzwe bavuga Ikinyarwanda n’Icyongereza ari na cyo cyigishwamo ubuyobozi bukuru bwabonye ko kongera imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa ari ingenzi cyane.

Izo ndimi eshatu hiyongereyeho Igiswahili zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane ko ari indimi zifashishwa mu buhahirane, itumanaho ndetse no mu bindi bikorwa by’iterambere bihuza amahanga.

Amb. Antoine Anfré yagize ati: “Mpamya ntashidikanya ko gukoresha indimi nyinshi ari amahirwe ahebuje ku Rwanda.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya yagaragaje ko kwizihiza uyu munsi byabaye amahirwe yo kwishimira uruhare Ururimi rw’Igifaransa rugira mu guhuza abatuye Isi n’akamaro rufite mu iterambere.

Yagarutse ku buryo Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwimakaza, agira ati: “U Rwanda rwiyemeje kugira Igifaransa ururimi rutanga amahirwe mu burezi, mu kubaka ibishya ndetse no mu bubanyi n’amahanga. Gahunda y’Igihugu yo kwigisha no kwiga Igifaransa ishimangira imbaraga twashyizemo.”

Minisiteri y’Uburezi yasabye  abigisha ururimi rw’Igifaransa kwifashisha uburyo bugezweho bwo kwigisha kugira ngo barusheho gufasha abanyeshuri kumenya neza urwo rurimi, no kugendana n’icyerekezo cy’iterambere ry’Igihugu.

Mu ishuri ryisimbuye TTC Kabarore mu Burasirazuba bw’u Rwanda, abanyeshuri bariga ururimi rw’Igifaransa babinyujije mu ndirimbo, bumwe mu buryo bugezweho bufasha kwiga indimi z’amahanga muri iki gihe.

Gukoresha bene ubu buryo bugezweho ni kimwe mu bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kwigisha Igifaransa yahereye mu 2022 ikazageza mu 2025 yatangajwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Mbere. 

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya avuga ko ubu buryo bugendanye n’icyerekezo gishya cy’Igihugu.

Abarezi basanga gushyira mu bikorwa iyi gahunda bizafasha guteza imbere ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE