U Rwanda rwaserukiwe mu mikino ya Commonwealth mu Bwongereza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku wa Kane taliki ya 28 Nyakanga, ni bwo hatangiye imikino ihuza abaturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) yitezwe gusoza ku wa Mbere taliki ya 8 Kanama 2022.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo mikino wabaye mu masaha y’umugoroba, hagaragaye ibirori bibereye ijisho n’udushya dutandukanye tujyanye n’imico ndetse n’imibereho ya buri gihugu.

U Rwanda rwaserukiwe n’itsinda ry’urubyiruko rwabanje guhura n’Igikomangoma Charles Philip rwambaye imikenyero ya Kinyarwanda, mbere yo kwitabira ibyo birori byabereye muri Sitade yitiriwe Alexandre (Alexander Stadium) mu Mujyi wa Birmingham.

Itsinda rihagarariye u Rwanda riri i Birmingham kuva ku italiki ya 24 Nyakanga abitabiriye bakaba bavuga ko bakiriwe neza kandi bafashwe neza mu gihe cyose cy’imyiteguro y’imikino.

Kuva mu mwaka wa 2009 ubwo u Rwanda rwinjiraga muri Commonwealth ni ku nshuro ya Kane rwitabiriye iyo mikino uyu mwaka yahuje abaserukiye ibihugu 72.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo u Rwanda rwaserukiwe ku nshuro ya mbere mu mikino yabereye mu Mujyi wa New Delhi mu Buhinde, mu 2014 ruserukirwa mu mikino yabereye mu Mujyi wa Glasgow muri Scotland ndetse no mu 2018 aho rwaserukiwe mu mikino yabereye mu Mujyi wa Gold Coast wa Australia.

Imikino ya Commonwealth ikunze kwitwa “Imikino ya Gicuti” ni imikino iba buri nyuma y’imyaka ine ihuza abakinnyi bo mu byiciro bitandukanye baturutse mu bihugu bya Commonwealth.

Umukino wa mbere wabaye mu mwaka wa 1930, nyuma imikino yagombaga kuba mu 1942 no mu 1946 irasubikwa kubera Intambara ya kabiri y’Isi. Nyuma yaho, buri myaka ine iyo mikino ihuza abakinnyi bo mu bice bitandukanye by’Isi y’abakoresha Icyongereza nta gisibya.

Kuva mu myaka ya 1930 kugeza mu 1950, iyo mikino yitwaga Imikino y’Ubwami bw’u Bwongereza (British Empire Games) , guhera mu 1954 kugeza mu 1966 yitwa Imikino y’Ubwami bw’u Bwongereza na Commonwealth (British Empire and Commonwealth Games) ndetse mu 1970 kugeza mu 1974 yitwa Imikino y’u Bwongereza na Commonwealth.

Kuva mu mwaka wa 2002 amakipe y’ibihugu ahagarariye abafite ubumuga ni bwo yinjijwe muri ayo marushanwa mu rwego rwo guharanira kutagira n’umwe wahezwa muri iyo mikino mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2018, iyo mikino yabaye iya mbere ikorwa ku rwego mpuzamahanga ihuriramo umubare ungana w’abagore n’uw’abagabo bahatanira imidali itandukanye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE