U Rwanda rwasabye Loni ko inyandiko za ICTR zashyingurwa i Kigali

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Umuryango w’Abibumbye (Loni) kwimurira i Kigali ishyinguranyandiko rya dosiye z’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rigaragaramo dosiye z’ababuranishijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Arusha muri Tanzania.
Si ubwa mbere u Rwanda rutanze ubwo busabe kuko no mu mwaka wa 2015 ubwo ICTR yasozaga imirimo yayo, ubwo busabe bwaratanzwe ariko Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi (UNSC) gashimangira impungenge z’umutekano wa bamwe mu batangabuhamya bavugishijwe mu ibanga rikomeye.
Ibyo bishingirwa ku kuba hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana n’abayipfobya bagiye batanga ubuhamya mu rwego rwo gukomeza guhishira ukuri kw’ibyo babayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi Uhoraho mu Muryango w’Abibumbye Martin Ngoga, yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mikorere y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byabereye mu Kanama gashinzwe Umutekano ku Isi.
Inyandiko zishyinguwe I Arusha muri Tanzania ahari icyicaro cya IRMCT ziragaga 900.000 ziyongeraho amajwi y’imanza zaburanishijwe mu minsi irenga 6.000, n’ubuhamya bw’abasaga 10.000 ndetse n’imyanzuro y’urukiko yafatiwe ababuranishirijwe muri urwo rukiko.
Muri iryo shyinguranyandiko kandi habonekamo inyandiko zagiye zisangizwa urukiko nk’ibizibiti zabaga ziturutse muri Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko muri Minisiteri y’Ingabo, za Ambasade no mu bigo nka za banki, ndete n’amakuru yavaga mu bakekwaho ibyaha.
Amb. Ngoga yagize ati: “Mbere na mbere u Rwanda rwongeye guhamagarira kwimurira i Kigali ishyinguranyandiko rya ICTR kandi ruracyakomeje ku kwiyemeza kubika neza amateka yarwo ya Jenoside. Izo nyandiko zifite igisobanuro ku mateka kandi zikwiye kuba zibonwa n’Abanyarwanfa, by’umwihariko abarokotse Jenoside n’imiryango yabo, utibagiwe n’abashakashatsi cyangwa impuguke bakora kuri dosiye zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi byaha mpuzamahanga.”
Yavuze ko akamaro rusange ko kugera kuri izo nyandiko mu gushyigikira urugendo rw’iperereza ndetse n’ubushinjacyaha mu guca imanza kadakwiye guteshwa agaciro.
Amb. Ngoga kandi yahamije ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye kwizera u Rwanda ku bushobozi bwo kubika neza izo nyandiko nk’uko na rwo rwawizeye rusaba guhabwa abo batangabuhamya.
Yakomeje agira ati: “U Rwanda rwiteguye gutanga ibikorwa remezo byose bikenewe mu guharanira ko inyandiko zishyinguwe mu buryo bunoze kandi butekanye. Mu gihe Loni yakenera gukomeza kwicungira izo nyandiko, u Rwanda ruzakira neza iyubakwa ry’inzu yihariye kuri icyo gikorwa i Kigali.”
Amb. Ngoga yashimangiye ko gushyingura neza inyandiko za ICTR bizarushaho gufasha kubungabunga umurage w’urwo rwego mu butabera no kubika amateka.
Abashakashatsi mu butabera n’amateka bagiye bagaragaza kenshi ko izo nyandiko zidakwiye kuba zishyinguwe i Arusha muri Tanzania kuko zibise amakuru menshi agaragaza ukuri ku mateka y’u Rwanda.
Bavuga ko inyandiko za ICTR zizagirira akamaro gakomeye ibisekuru by’Abanyarwanda n’abandi baturuka mu bice bitandukanye bakora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda.