U Rwanda rwanenze ibihugu bikandamiza ibindi byitwaje inkunga

Imbere y’Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye, Guverinoma y’u Rwanda yongeye kunenga ibihugu byitwaza inkunga bitanga bigashaka kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere bukwiye kudahuzwa n’impamvu za politiki zituma ibihugu bimwe bikandamiza ibindi.
Ni ubutumwa yatanze ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025 aho yavuze ko gutanga inkunga bidakwiye guhinduka igikoresho cya Politiki y’ikandamiza.
Yagize ati: “U Rwanda rwababajwe no kubona ubufatanye mu iterambere bushyirwa mu rwego rwa politiki, bugakoreshwa n’abafatanyabikorwa bamwe mu nyungu zabo za politiki cyangwa z’udutsiko.
Ndagira ngo nibutse ko buri gihugu gifite ubusugire bwacyo kandi kitagomba guhatirwa guhitamo hagati y’umutekano wacyo n’iterambere ryacyo. Ubufasha bw’iterambere bugomba kuba igikoresho cy’ubufatanye n’iterambere, aho kuba intwaro yo gushyira igitutu ku bandi.”
U Rwanda rugaragaje ibi nyuma y’igihe havugwa amakuru y’ibihugu byiganjemo iby’u Burayi byarufatiye ibihano by’ubukungu birushinja gushyigikira umutwe wa M23 urwanira uburenganzira Abanyekongo b’Abatutsi bakorerwa ihohoterwa.
Ni ihohoterwa bakorerwa ku bufatanye bwa Leta n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibikorwa bya FDLR n’umugambi wayo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda byagiye birugiraho ingaruka mu bihe bitandukanye.
U Rwanda rwakunze gusobanura ko nta ruhare rugira mu ntambara yo muri RDC, uretse ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi mu gukumira uwo mugambi wa FDLR yagiye iterwa inkunga na Guverinoma ya Congo.
U Rwanda rusaba umuryango mpuzamahanga kudakomeza kurebera ubwicanyi, imvugo z’urwango n’urugomo bishingiye ku ivanguramoko, bitanga impungenge za Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu myaka 31 ishize.
Imyitwarire igayitse y’u Bubiligi
Muri Werurwe 2025, Leta y’u Rwanda yemenyesheje Leta y’u Bubiligi icyemezo yafashe cyo guhagarika umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, gitangira gukurikizwa ako kanya.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda (MINAFFET) yashimangiye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma byimbitse impamvu zitandukanye, zose zishingiye ku myitwarire igayitse yagaragaje ko u Bubiligi bukomeza kwitwara nka mpatsibihugu.
Yagize iti: “U Bubiligi bwakomeje kugirira nabi u Rwanda, kuva kera, ndetse no mu gihe cy’intambara ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), aho bufite uruhare ruremereye rukomoka ku mateka mabi y’icyo gihugu, by’umwihariko binyujijwe mu bikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.
Kugeza ubu, u Bubiligi bwafashe uruhande rugaragara muri iki kibazo cy’akarere, bukaba bukomeje gukora ibishoboka byose mu guha isura mbi u Rwanda mu nzego zitandukanye, bukoresheje ibinyoma n’uburiganya mu mugambi wo kwangiza isura y’u Rwanda, hagamijwe kuruhungabanya no guteza umutekano muke mu karere.”
MINAFFET ishimangira ko uretse uruhare rw’amateka u Bubiligi bwagize mu kubiba amacakubiri ashingiye ku moko, bikarinda bigera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bubiligi kandi bwakomeje no guha rugari abantu bakwirakwiza ihakana n’ipfobya rya jenoside, ndetse n’inyigisho zishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Yavuze ko kandi icyemezo cyafashwe kigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kurengera inyungu zarwo, icyubahiro cy’Abanyarwanda, no gukomeza kurengera amahame y’ubusugire bw’igihugu, amahoro n’icyubahiro cy’ibihugu byigenga.
Abadipolomate bose b’u Bubiligi bari mu Rwanda basabwe gusohoka mu gihugu bitarenze amasaha 48 hashingiwe ku Masezerano y’i Viyene.