U Rwanda rwamenye amatsinda rurimo muri Shampiyona nyafurika y’amashuri mu mupira
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yisanze mu itsinda B naho iy’abakobwa yisanga mu itsinda A mu mikino ya “U15 CAF African Schools Football Championship CECAFA Qualifiers” izabera muri Uganda tariki 6-9 Ukuboza 2025.
Iyi tombola igaragaza uko amakipe azahura yabaye ku wa Mbere tariki 10 Ugushyingo, ibera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Ikipe ya GS Cyarwa yegukanye igikombe mu bahungu yisanze mu itsinda rya kabiri hamwe n’amashuri yo muri Tanzania, Somalia, Èthiopie na Sudan. Ni mu gihe abakobwa bazahatana n’amashuri yo muri Uganda, Kenya n’u Burundi.
Amakipe yitwaye neza ku rwego rw’igihugu ni GS Cyarwa yegukanye igikombe mu bahungu na APE Rugunga yacyegukanye mu bakobwa, nyuma y’imikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025.
Iri rushanwa rizabera muri Uganda, ku ikubitiro ryagombaga kubera muri Éthiopie mbere y’uko iki gihugu kivuga ko kititeguye neza, Uganda ikemera kwakira iri rushanwa rizahatanamo amakipe 10 mu ngimbi ndetse n’umunani mu cyiciro cy’abangavu.
Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rikinirwa i Durban muri Afurika y’Epfo mu 2023, CS Ben Sekou Sylla yo muri Guinée ni yo yatwaye igikombe mu bahungu, mu gihe Fountain Gate School yo muri Tanzania yahize izindi mu bakobwa.
Mu mwaka wa kabiri w’iri rushanwa ryabereye mu Birwa bya Zanzibar mu 2024, ishuri ryo muri Tanzania ni ryo ryahize ayandi mu bahungu, naho iyo muri Afurika y’Epfo ni yo yitwaye neza mu bakobwa.


