U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 FDLR yari yarafashe bugwate

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho Umutwe w’Iterabwoba FDLR wari warabafashe bugwate wanga ko batahuka ku bushake.
Uko gutahuka ku bushake kwashyigikiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR). Benshi muri bo batahutse bakaba ari abagore n’abana, binjiriye ku mupaka wa munini wa La Corniche uhuza RDC n’u Rwanda (Grande Barrière) mu Karere ka Rubavu.
Umwe muri abo baturage akigera ku mupaka yabwiye itangazamakuru ati: “Twabagaho mu buzima bubabaje cyane, duhora twirukanka mu ntambara z’abo Banyekongo. Bari bahimbye imitwe myinshi muri Congo, bahora batwirukankaho twarabuze ibyo kurya.”
Undi mugore na we wageze muri RDC mu mwaka 1994, ariko yari amaze iyo myaka yose mu buzima bubi bw’umutekano muke, ndetse kubera ko nta byangombwa yagira we n’umuryango we bari barahisemo kwanga gutaha, gusa yavuze ko yageze aho yiyemeza gutaha avuga ko aje iwabo nta kibazo azagira.
Akigera ku mupaka wa Rubavu yabwiye itangazamakuru ati: “Turishimye kuba twakiriwe neza, turizera ko tuzagira amahoro.”
Undi mugore na we ati: “Twararyamaga, tugatekereza ko ubuzima budashoboka kubera intambara. Umuntu yaryamaga kubera intambara z’urudaca ntasinzire.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yavuze ko abo Banyarwanda barimo kwakirwa neza bakigera ku mupaka aho bahabwa amafunguro kuko hari benshi bari bafite, indwara zikomoka ku mirire mibi.
Biteganyijwe ko abo baturage bazajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi mu gihe bitegura gusubizwa mu miryango yabo aho bakomoka.
Meya Mulindwa ati: “Nibagera i Nyarushishi barahasanga abaganga babasuzuma, bakabaha ubuvuzi bukenewe. Bakahasanga ibigo bya Leta byiteguye guhita bibaha serivisi, harimo kubandika, kubaha indangamantu kuko ari yo igaragaza umuntu ko ari Umunyarwanda neza. Bose bagiye kera nta byangombwa bagira.”
Uwo muyobozi yavuze ko abo baturage bazahabwa amafaranga yo kubafasha gukomeza imibereho nyuma yo kuva muri iyo nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi.
Ati: “Hari ibihumbi 48 by’amafaranga y’u Rwanda, bikenewe byo kurya kuri buntu, imiryango ifata amafaranga atandukanye bitewe n’umubare w’abayigize.”
Yakomeje avuga ko mu rwego kubafasha gutangira ubuzima bushya biteza imbere no gukemura bimwe mu bibazo by’ibanze bitaganyijwe ko buri muntu urengeje imyaka 18, azahabwa amadolari ya Amerika 250 (360 625 Frw), mu gihe uri munsi yayo azahabwa amadolari 150 (216 375Frw).
Mulindwa yasabye abo batahutse, gukomeza gushishikariza bagenzi babo, basigaye muri RDC gutahuka ku bushake, bakima amatwi abababeshya ko mu Rwanda nta mahoro ahari.
Abo batahutse nyuma y’inama yo ku rwego rwo hejuru iherutse guterana yigaga ku gucyura impunzi ku bushake, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia muri Kamena 2025, ikaba yarahuje intumwa z’u Rwanda, iza DR Congo ndetse n’iza UNHCR.
Muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda basaga 1 100 na bwo batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari barafatiwe bugwate n’umutwe wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



