U Rwanda rwakajije ingamba zo kwirinda Ebola 

U Rwanda rwakajije ingamba zo kwirinda Ebola 
Screenshot

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo nta murwayi wa Ebola uragaragara  mu gihugu, hakajijwe ingamba zo gukumira no kwirinda iki cyorezo cyibasiye abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Uganda. 

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko irimo gukurikirana uko icyo cyorezo gihagaze mu bihugu by’abaturanyi. Ebola ni icyorezo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashyize mu cyiciro cy’Ikibazo Mpuzamahanga ku Buzima Rusange gikeneye kwitabwaho by’umwihariko (PHEIC). 

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje igira iti: “Kugeza ubu nta muntu urabonekaho Ebola mu Rwanda. Nka bumwe mu buryo bwo kwirinda, u Rwanda rwongereye imbaraga ibikorwa byo gukurikirana no gupima abanyura ku mipaka iruhuza na RDC.”

Iyi Minisiteri ikomeza ihamya ko abakora mu rwego rw’ubuzima baryamiye amajanja kandi ikoranabuhanga rikurikirana imiterere y’icyorezo ryongerewe imbaraga mu guharanira ko haramutse hagize uboneka yatabarwa byihuse. Minisiteri y’Ubuzima yijeje gukomeza gukorana n’izindi nzego zo mu gihugu, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage bari mu Rwanda. 

OMS yatangaje ko ubu bwandu bushya burimo guterwa na Virusi ya Bundibugyo, gusa ngo ntibiragera aho iki cyorezo cyakwitwa mpuzamahanga nubwo ibihugu by’abaturanyi ba RDC na Uganda biri mu kaga k’uko iyi virusi yabyinjiramo. Kuri iki Cyumweru, OMS yemeje ko abasaga 80 ari bo bamaze kwicwa n’iyi virusi mu gihe abakekwa ko bayanduye ari 246. 

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda hagaragaye umurwayi wa Ebola, ariko bwizeza ko yashyizwe mu kato kandi ko iko kibazo kirimo gukurikiranirwa hafi. 

Ayo makuru yatangajwe mu gihe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko bwafunze imipaka by’agateganyo mu gukumira urujya n’uruza rushobora gutanga icyanzu cya Ebola. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  2. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10
  3. Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% 8 Ukwakira 2026 Saa 13:15
  4. Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ku byo Ap. Dr Gitwaza yabavuzeho 8 Ukwakira 2026 Saa 13:12
  5. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15