U Rwanda rwahisemo Demokarasi ishyira umuturage ku isonga- Dr Kalinda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbere Demokarasi ishyira umuturage ku isonga kandi ishyigikira ibimuteza imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, Ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi.

Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30, umusaruro w’imiyoborere myiza yimakaza Demokarasi n’ikoranabuhanga”.

Ni umunsi witabiriwe n’abagize Inteko ishinga Amategeko Imitwe yombi, abari mu Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, abanyapolitiki batandukanye, abahagarariye imiryango y’abafatanyabikorwa b’u Rwanda n’abandi bunguranaga ibitekerezo ku kwimakaza Demokarasi.

Dr Kalinda Francois Xavier yashimangiye ko u Rwanda rwahisemo kwimikaza, Demokarasi yimakaza gushyira imbere inyungu z’abaturage.

Yagize ati: “Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bafashe icyemezo gikomeye cyo kongera kubaka imiyoborere myiza, ireba kure, ishyira imbere ubumwe bw’Abanyanrwanda, no kubaka inzego zishyira umuturage ku isonga.”

Yongeyeho ati: “Twahisemo kubaka uburyo bw’imiyoborere bwimakaza ibyo abaturage bakeneye, Demokarasi yacu ni ishusho y’amahitamo y’Abanyarwanda, baharanira kubaho mu mahoro n’umutekano no kugira iterambere n’imibereho myiza.”

Perezida wa Komisiyo ya politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko ikoranabuhanga ryoroheje serivisi zihabwa abaturage bityo bituma benshi bibonamo amahame ya Demokarasi.

Yagize ati: “Abaturage bakomeje gukora gahunda mboneragihugu kandi bagasabwa gukora gahunda zibateza imbere.”

Yongeyeho ati: “Ubushakashatsi bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, bwerekanye uko amahame ya Demokarasi yubahirizwa, bwerekana ko abaturage bishimira amahame ya Demokarasi ku gipimo cya 90% mu 2023, bikaba byaravuye kuri 74,4% mu 2013.”

Kaitesi yavuze ko by’umwihariko ikoranabuhanga ryagize uruhare mu bikorwa by’amatora y’Abadepite n’Umukuru w’Igihugu agenda neza.

Ni ikoranabuhanga kandi yavuze ko rigira uruhare mu guhangana na ruswa n’ibindi bisa na yo bityo imitangire myiza ya serivisi igakomeza kwimakazwa.

U Rwanda rwahisemo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi, tariki ya 31 Ukwakira, kuko tariki ya 15 Ukwakira aho usanzwe wizihirizwaho wageze, hari imirimo myinshi ijyanye no gutangira manda nshya kw’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 31, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE