U Rwanda rwaheshejwe igihembo na gahunda yongereye ubumenyi mu ikoranabuhanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) cyahaye u Rwanda igihembo kubera Gahunda y’Urubyiruko rw’Intore mu ikoranabuhanga (Digital Ambassadors Program/DAP) yafashije u Rwanda kwihuta mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Iyo gahunda yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda muri Nzeri 2017 ikaba yaratangiranye Intore mu by’ikoranabuhanga 50 ariko ikaba igeze ku basaga 2 000 n’abakurikirana ibikorwa byabo barenga 60.

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu 2024, Intore mu by’ikoranabuhanga bongereye ubumenyi abaturage 3 262 869 baherereye mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) ivuga ko iyo gahunda yafashije Igihugu kongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda, bukava ku kigero cya 10% bukagera ku cya 75,2% mu gihe cy’imyaka irindwi gusa.

Igihembo cyahawe u Rwanda kubera iyo gahunda cyashyikirijwe Uhagarariwe u Rwanda mu cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi, Urujeni Bakuramutsa mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Isakazamakuru muri Sosiyete (WSIS) ibaye ku nshuro ya 20.

Ikigo cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyashimiye Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa ku bwo kwakira igihembo gishimangira ukwiyemeza k’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Abafashijwe muri gahunda ya DAP barayivuga imyato

Abaturage bongerewe ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga binyuze muri iyo gahunda, bishimira ubumenyi bungutse mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga rigezweho.

Umwe muri abo baturage witwa Gihozo Morah, yagize ati: “Urubyiruko na njye rwarampuguye muri ICT, ubu ndi umuhanga muri excel (spreadsheet), kandi narize amategeko, harakabeho Leta y’ubumwe yadutekerejeho.”

Uwitwa Rwagasore na we ati: “Intore mu by’ikoranabuahnga ni igisubizo ku Banyarwanda, reka tubyikorere.”

Gahunda ya DAP ishingiye ku gushaka abasore n’inkomi bafite inyota yo kwihangira imirimo binyuze mu kongerera abandi ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ndetse bakaba n’umusemburo w’impinduka muri sosiyete nyarwanda.

Intore mu by’ikoranabuhanga (DAs) bagenda bakurwa mu rubyiruko ruhanga udushya bagakwizwa mu bice bitandukanye mu gihugu kugira ngo bahure n’abaturage kandi babatoza kugera kuri serivisi za Leta zitangirwa ku ikoranabuhanga n’izindi serivisi za telefoni binyuze ku rubuga Irembo.

Iyo gahunda inavugwaho gufasha abaturage n’abacuruzi gukoresha ikoranabuhanga mu koroshya ibikorwa byabo no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego za Leta, mu bucuruzi, mu buhinzi, mu gutanga serivisi z’imari, ubuzima n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE