U Rwanda rwahawe itike yo gukina CHAN 2024

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yahaye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” itike yo kwitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024). 

Ni nyuma yaho ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024, u Rwanda rwasezereye Sudani y’Epfo ku itegeko ry’igitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Nyuma y’uyu mukino, benshi bibazaga igikurikira kubera uburyo bushya amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba azabonamo itike kubera ko iri rushanwa rizakirwa na Uganda, Tanzania na Kenya.

Ibi byatumaga ikipe imwe gusa ari yo izabona itike bityo ikiyongera kuri aya atatu.

Mu gihe imikino y’ijonjora rya kabiri iri kugana ku musozo, ibinyujije ku rubuga rwayo, CAF yatangaje amakipe 10 amaze kubona itike yo kuzitabira iyi mikino.

Ayo ni Angola, Burkina Faso, Centrafrique, Guinea, Niger, Nigeria, u Rwanda, Sénégal, Sudan na Zambia. 

Aya yiyongeraho Maroc itaranyuze mu mikino y’amajonjora, nyuma y’aho Tunisia na Libya zikuye mu irushanwa.

Aya makipe nanone yiyongeraho Kenya, Tanzania na Uganda, yose hamwe akaba 14 n’andi ane agomba kubona itike akaba 18 azitabira iri rushanwa ku nshuro ya munani kuva mu mwaka wa 2009. 

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda tariki ya 1-28 Gashyantare 2025.

U Rwanda rwasezereye Sudani y’Epfo mu ijonjora rya kabiri rya CHAN 2024
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Sakindi says:
Ukuboza 29, 2024 at 8:24 pm

Ni byizapearikobashake,abatakabatyaye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE