U Rwanda rwahawe igihembo nk’icyerekezo kigezweho mu bukerarugendo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku munsi wa wa nyuma w’Imurikabikorwa ry’ubukerarugendo (OTM India) ryabereye mu Mujyi wa Mumbai kuva taliki ya 2 kugeza ku ya 4 Gashyantare 2023,  u Rwanda rwahawe igihembo nk’icyerekezo kizamuka kigezweho ku Isi (Most Upcoming Destination Award).

U Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye iryo murikabikorwa, aho rwageze amahirwe yo kumurikira amahanga ibyiza nyaburanga n’uko rukungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima, umutekano w’Igihugu wahogoje amahanga, kuba abarusura bavuye mu bihugu bihuriye muri Commonwealth, mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa n’abo ku Mugabane w’Afurika bose bahabwa viza bakigera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali.

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwatangaje ko imyiteguro y’u Rwanda mu kwitabira icyo gikorwa cyitabiriwe n’abasaga 1,250 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, yakozwe ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde.

Iryo murikabikorwa rivugwaho kuba ari ryo rya mbere rikunzwe cyane mu Buhinde kandi rikaba ryarubatse izina ryo kuba ryakira ibigo bikomeye mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu ku Isi.

Muri uyu mwaka, ryitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bitandukanye, abaje kumurika ahantu hashya habereye ubukerarugendo, abamurika imijyi igezweho mu Buhinde, hoteli z’akataraboneka, ubwato bwa hoteli, ibigo bitanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu bukerarugendo n’abahagarariye izindi nzego zifite aho zihurira n’ubukerarugendo.

Ni imurikabikorwa ryabaye amahirwe yo kugaragariza abaryitabiriye n’abasuraga umunsi ku wundi, amahirwe yo kubona ibyiza bitandukanye by’ubukerarugendo bitangwa mu bice bitandukanye by’Isi.  

Itsinda ryaserukiye u Rwanda ryari rigizwe n’abahagarariye ibigo bifasha bikanayobora ba mukerarugendo birimo International Travel Agency, G-Step Tours, New Dawn Associates, Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF, Sosiyete Nyarwanda yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere RwandAir, n’Ikigo Simba Voyage.

Abahagarariye ibyo bigo bagaragaje ibicuruzwa byabo by’indashyikirwa mu rwego rw’ubukerarugendo, ariko banagira amahirwe yo kureba amahirwe mashya mu isoko ry’ubukerarugendo cyane cyane ubukorerwa mu Buhinde.

Abagize iryo tsinda kandi bagize amahirwe yo gutegura umugoroba wahariwe ubukerarugendo, aho bamenyekanishije gahunda ya Visit Rwanda binyuze mu biganiro byabahuzaga na bagenzi babo bitabiriye, hamwe n’ibiganiro byihariye byatanzwe na RDC ndetse na RwandAir ku mwihariko w’u Rwanda mu bukerarugendo. 

Itangazo ryatanzwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde riragira riti: “Abasuye icyicaro cy’u Rwanda bari benshi. Ibigo by’ubukerarugendo muri icyo gihugu byari bitewe ishema no kumenya byinshi ku rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Jacqueline Mukangira, yashimiye abateguye OTM-2023 batumiye u Rwanda ngo rugaragarize amahanga ibyiza rwihariye, asaba Abahinde kutazuyaza basura urw’Imisozi Igihumbi aho bazasanga ibyiza nyaburanga bitagira ingano bibategereje.

Linda Mutesi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, yagaragarije abitabiriye imiterere y’ikirere cy’ubukerarugendo mu Rwanda, abasaba kwiyizira bakihera ijisho ibyiza birimo ahantu hagezweho hakira abifite n’abafite ubushobozi bugereranyije, amashyamba ya cyimeza n’amaterano kimwe n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima rutangaje.

U Rwanda rwiyunze bwa mbere kuri OTM-India guhera mu mwaka wa 2016, rukaba rwaritabiriye amamurikabikorwa yabaye mu myaka yose ishize uko ari irindwi.

Ni mu gihe u Rwanda n’u Buhinde bikomeje kwishimira umusaruro uva mu butwererane buzira amakemwa aho ubucuruzi n’ishoramari byitezweho kwiyongera no kurushaho gutera imbere.

Kuri ubu Sosiyete ya RwandAir ikora ingendo zihuza Kigali na Mumbai inshuro eshatu buri cyumweru.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE