U Rwanda rwahawe ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni 490 Frw

U Rwanda rwahawe ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni 490 Frw

Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwahawe ibikoresho byifashishwa muri serivisi z’ubuvuzi, bifite agaciro ka miliyoni zisaga 490 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo bikoresho birimo imodoka ebyiri zifashishwa mu gutanga serivisi hanze y’amavuriro n’ibyuma bikonjesha (frigo) 20 byo kubika imiti yo kwa muganga n’inkingo.

Ni impano Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyakiriye yatanzwe na Guverinoma y’u Budage ku bufatanye n’Ibitaro bya Kaminuza ya Aga Khan ku nkunga ya Banki Itsura Amajyambere y’u Budage (KFW).

RBC yagaragaje ko iyi nkunga ije kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima cyane cyane mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.

Sibomana Hassan, Umuyobozi ushinzwe gahunda y’inkingo muri RBC, agaragaza ko ibi bikoresho bizunganira ibisanzweho ndetse bikanafasha abatuye mu Turere twa kure kwegerezwa ibikoresho.

Ati: “Ni imodoka ebyiri zifashishwa mu gutanga serivisi hanze y’amavuriro na firigo 20 zisanzwe zibika imiti yo kwa muganga ndetse n’inkingo.

Zije zongera umubare w’izo twari dukeneye kubera ko muri iyi minsi turi gushyira serivisi no mu mavuriro y’ibanze ( Health Posts) , kuko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere turifuza ko amavuriro y’ibanze  600 azatanga serivise zikingira.”

Yongeyeho ko ibi bikoresho bizafasha kwegereza abaturage serivisi z’ikingira cyane ko hari ubwo hajya habaho ubukangurambaga ntibakingirirwe ku  mavuriro.

Philippe Taflinski, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Iterambere muri Ambasade y’u Budage, agaragaza ko ibikorwa byo gushyigikirana mu buvuzi bikomeje kuba urufunguzo rwo gukemura bimwe mu bibazo n’imbogamizi bikiri mu buvuzi.

Yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyibagiranye kuko hari ibyakozwe, mu gihe cy’icyorezo cya MPOX na Marburg, hashimangiwe ukwiyubaka mu bikorwa by’ubuvuzi kandi bigaragara ko bikomeje kuba urufunguzo rwo gukemura ibibazo by’ubuzima kandi byihuse.

Ibi birimo gukora ubukangurambaga bwo gukingira no mu Turere twa kure. U Budage bwongeye gushimangira ubufatanye n’u Rwanda n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC), muri rusange.”

Biteganyijwe ko izo modoka z’amavuriro zizafasha RBC kurushaho kugeza serivisi z’ubuvuzi mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no gutanga ubutabazi bwihuse mu bijyanye no guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14