U Rwanda rwahagurukiye gukumira icyorezo cyahitanye 5 muri Tanzania

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku mipaka y’u Rwanda hashyizweho ingamba zo gukumira icyorezo cya Malburg ku mipaka.
Ni nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima ya Tanzania itangaje ko icyo cyorezo cyagaragaye mu Burengerazuba, mu Ntara ya Kagera mu gace kegereye Igihugu cya Uganda.
Muri ako gace gaherereye mu ntera y’ibilometero 300 uvuye ku mupaka w’u Rwnda, abantu batanu barimo bane bo mu muryango umwe ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’icyo cyorezo cyandura vuba kandi kikica mu guhe gito.
Mu minsi ishize, ni bwo muri iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari hatangajwe ko havumbuwe Indwara iri guhitana abantu, gusa hari hataramenyekana iyo ari yo.
Muri iki Cyumweru, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima ya Tanzania yemeje ko ari icyorezo cya Marburg kandi bisabwa kucyirinda byo ku rwego rwo hejuru kuko abacyanduye benshi kibahitana.
Mu gihe iki cyorezo cyandura mu buryo bwihuse gikomeje gukwirakwira, Abanyarwanda basabwe kwitwararika no gukaza isuku mu rwego rwo guhangana na cyo.
Inzego z’ubuzima zivuga ko virusi itera indwara ya Marburg yandurira mu matembabuzi nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi n’amarira by’uyirwaye.
Umuntu kandi ashobora kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zirwaye cyangwa zapfuye zifite iyo ndwara, cyane cyane nk’uducurama, inkende n’izindi. Mungihe cyo gishyingura umuntu wishwe na Marburg, abantu bashobora kuhandurira mu gihe bakoze ku murambo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buvuga ko iyo virusi itandurira mu muyaga.
Buvuga kandi ko uwanduye iyo virusi agaragaza ibimenyetso bya Marburg hagati y’iminsi ibiri na 21.
Ibyo bimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kuribwa imikaya, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.
N’ubwo bimeze bitya, Tanzaniya yatangaje ko yamaze kukibonera urukingo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Marburg, bitanga ihumure ku baturage.