U Rwanda rwabimburiye ibihugu by’Afurika gutanga inkingo za Mpox 

U Rwanda rwabimburiye ibihugu by’Afurika gutanga inkingo za Mpox 

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Monkey Pox (Mpox).

U Rwanda rubaye urwa mbere rwatangiye gutanga urukingo rwa Mpox muri Afurika, aho rwahereye kuri ibyo byiciro byihariye byibasiwe kurusha ibindi. 

Ubuyobozi bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) bwatangaje ko ku mupaka w’u Rwanda na Reoubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hakingiwe abarenga 300 ku ikubitiro.

Hatangiriye ku bibasiww kurusha abandi ku mumpaka, mu gihe RDC ari cyo gihugu cy’Afurika byagaragaye ko cyibasiwe cyane na Mpox, ahamaze kugaragara abantu 22 000 bansuye iyo ndwara mu gihe abasaga 700 bari bamaze guhitanwa na yo hagati ya Mutarama na Kanama. 

Nubwo u Rwanda raatangiye gukingira abaturage bibasirwa kurusha abandi, abantu bane bamenyekanye ko banduye ubushita bw’inkende baravuwe barakira.

Umuyobozi wa Africa CDC  Jean Kaseya, yabwiye itangazamakuru ko gutanga inkingo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishobora gutangirana n’icyumweru cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2024. 

Mpox ni indwara yabaye icyorezo cyibasiye ibihugu binyuranye by’Afurika ikwirakwizwa n’abantu ariko bivugwa ko yavuye mu nyamaswa, ikaba yandura binyuze mu gukoranaho. 

Ni indwara itera umuriro mwinshi, kuribwa imitsi, ibiheri binini kandi byinshi ku ruhu, ikaba ishobora kwica uwayanduye mu gihe atitaweho byihutirwa. 

Mu cyumwru gishize, Ishamj ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje by’agateganyo urukingo rwa Mpox rwitwa MVA-BN ari na rwo rwari urwa mbere rwemerewe gutangira gukwiza mu bantu. 

Kugeza uyu munsi, Africa CDC yemeza ko abantu 29 152 ari bo bamaze kugaragaraho Mpox mu bihugu 15 by’Afurika ndetse abamaze gupfa muri bo ni 738.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14