U Rwanda ruzitabira Inama yiga ku kugaburira abana ku ishuri i Paris

Mu nama ya mbere y’Ihuriro Mpuzamahanga ryo kugaburira abana ku ishuri itegerejwe i Paris mu Bufaransa tariki ya 18 na 19 Ukwakira 2023, u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu.
Ni inama biteganyijwe ko izafungurwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron nka gahunda yatangijwe n’u Bufaransa bufatanyije na Finland ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP).
Iyo gahunda igamije guharanira ko bitarenze mu 2030 buri mwana ku Isi azaba afite uburyo bwo kubona amafunguro yujuje itungamubiri ku ishuri kugira ngo yige kandi akure neza.
Isi ikunze kwibasirwa n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi. Iyi nama ije ari nk’igisubizo kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye ku buryo abana bose babonera indyo yuzuye kandi ihagije ku ishuri.
Muri miliyoni 349 zituye Isi zugarijwe n’inzara, abagera kuri miliyoni 153 ni abana n’urubyiruko. Iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ifite uruhare mu guhangana n’iki kibazo no kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Kugaburira abana ku ishuri bigira uruhare mu kubona ibyo kurya bifite intungamubiri, kugera ku burezi bw’igihe kirekire kandi bufite ireme, binateza imbere gahunda y’uburinganire hagati y’abakobwa n’abahungu harindwa ivangura iryo ari ryo ryose.
Bigira uruhare kandi mu ihangwa ry’imirimo no gukemura ibibazo by’ibura ry’akazi aho mu mwaka wa 2022 hahanzwe miliyoni 4 z’akazi cyane ku bagore.
Kugira ngo ibyo byose bigerweho, Iryo huriro rihuza ibihugu 90 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’abafatanyabikorwa bagera ku 100 barimo imiryango itari iya Leta, ibigo bya siyansi n’ibyita ku mirire n’abandi.
Iyi nama kandi izaba umwanya wo kumva ibitekerezo by’abashyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abana ku mashuri uko byari mbere ndetse n’ubu.
Kuri ubu, milliyoni 30 bafatira amafunguro ku ishuri buri munsi ugereranyije na 2019, bivuze ko ryageze ku bana milliyoni 418 bose hamwe.
Muri ubwo buryo umugabane w’inkunga rusange ku ifunguro rifatirwa ku ishuri mu bihugu bikennye warazamutse uva kuri 30% mu 2020 ugera kuri 45% mu 2022.
Nubwo hakigaragara ibibazo by’ingengo y’imari, bitewe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku Isi kigenda cyiyongera kubera intambara y’u Burusiya na Ukraine, ari na ko ifaranga rikomeza guta agaciro mu bihugu byinshi, buri wese asabwa gukora ibishoboka ngo abana babone ibyo kurya bihagije byujuje intungamubiri.
Bivugwa ko u Bufaransa butanga umusanzu munini ku Isi mu bikorwa byo kugaburira abana ku ishuri, aho hashyizweho uburyo bwo gutera inkunga iki gikorwa mu buryo butandukanye.
Perezida Macron yafashe ingamba zikomeye zo kurushaho kugabanya ubusumbane mu bijyanye no kubona amafunguro meza kandi afite intungamubiri.
U Bufaransa bwashyize imbaraga mu kugira ibyo kurya byuje intungamubiri aho bwishyiriyeho intego yo kugira 50% y’ibicuruzwa birambye harimo 20% byo mu buhinzi bw’umwimerere. Bwanashyizeho itegeko ry’urutonde rw’imboga za buri cyumweru harimo n’iziboneka buri munsi ku mafunguro.
Ku rundi ruhande, u Rwanda na rwo rukomeje gushyira imbaraga nyinshi muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no guhashya igwingira cyane cyane mu bana bakiri munsi y’imyaka itandatu.
KAMALIZA AGNES