U Rwanda ruzirikana umusanzu wa Kiliziya Gatolika mu iterambere

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko u Rwanda ruzirikana umusanzu ukomeye wa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’Igihugu mu myaka 31 ishize.
Yavuze ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare rukomeye mu iterembere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ayisaba gukomeza urwo rugendo.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, atangiza Inama Rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi Gatulika ba Afurika na Madagascar (SECAM), iteraniye Kigali kuva ku wa 30 ikazageza tariki ya 3 Kanama 2025.
Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kristu, isoko y’icyizere, ubwiyunge n’amahoro: Icyerekezo cya Kiliziya-Umuryango w’Imana mu myaka 25 iri imbere (2025-2050).
Ashingiye kuri iyo nsanganyamatsiko, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yagize ati: “Iyi nsanganyamatsiko iziye igihe kandi irasobanutse ku Rwanda no ku bindi bihugu bya Afurika. Ijyanye n’umurongo twafashe kugira ngo twubake Igihugu cyacu, hagimijwe kubaka abaturage bacu, bakagira icyerekezo cy’ahazaza, ubusugire n’ubutabera.”
Dr Nsengiyumva yahamije ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwimakaje gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kubazwa inshingano no komora ibikomere.
Ati: “Iryo terambere ntabwo ryashobotse kubera ibikorwa bya Guverinoma gusa ahubwo habayeho ubufatanye bugaragara bw’imiryango ishingiye ku myemerere.
Turazirikana umusanzu ukomeye mu iterambere w’imiryango ishingiye ku iyobokamana by’umwiriko Kiliziya Gatolika.”
Yashimangiye ko urwo ruhare rukomeza kuzirikanwa mu mateka y’u Rwanda, ku Kiliziya Gatolika iteza imbere urwego rw’uburezi, ubuzima n’imibereho y’abaturage.
Yasabye abitabiriye inama ya SECAM kurebera hamwe uko Kiliziya Gatolika yagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Umugabane w’Afurika.
Ati: “Ubu abafatanyabikorwa bakomeje gufasha iterambere ry’Umugabane wacu, mu kwimakaza amahoro, uburinganire, gushikira akazi urubyiruko, kubungabunga ibidukikije n’umutekano”
Yakomeje agira ati: “Nta Guverinoma yakora yonyine ngo ikureho izo mbogamizi, kandi n’imiryango ishingiye ku myemerere na yo ntiyakwifasha guhangana na byo.
Icyo dukeneye ni imikoranire ihamye kandi ishingiye ku bunyagamugayo, ubwubahane ku mpande zombi, n’icyerekezo kimwe hagamijwe guteza imbere amahoro atagira n’umwe aheza muri Afurika”.
Antoine Cardinal Kambanda yashimye uko Kiliziya yagutse mu Rwanda nubwo yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima Perezida Kagame washyizeho imiyobore ihamye iganisha u Rwanda ku iterambere.
Yagize ati: “Turashimira cyane Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe n’ubushake bwa Politiki ku bumwe n’ubwiyunge. Natwe nka Kiliziya twagize uruhare mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.”
Yashimye ko inama ya SECAM ibaye mu gihe rurimo kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 125 ivanjiri imaze igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 ishize y’ugucungurwa ka muntu.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Abepiskopi ba Afurika na Madagascar akaba Arikiyeposkopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, yasabye ko Kiliziya Gatolika yashyira imbere amahoro n’ibyiringo ku Isi.
Ati: “Kiliziya muri Afurika ikwiye kuba ikimenyetso cyiza cy’ubwiyunge, ubutabera n’amahoro. Tugendere hamwe nk’umuryango w’abana b’Imana bahamagariwe kuba abahamya bayo, ababibyi b’amahoro n’ubuhanuzi bw’ibyiringiro kuri iyi Si ikeneye urumuri.”
Intumwa Nkuru ya Papa mu Rwanda, Arnaldo Sanchez Catalan, watanze ubutumwa bwa Papa, bwashimangiye ko SECAM i Kigali igamije kurebera hamwe uko Kiliziya Gatolika yagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika, komora ibikomere ndetse n’ibiganiro byubaka.
Iyi nama yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2025, itangirana na Misa yo kuyifungura yabereye kuri Paruwasi Regina Pacis Remera, muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Nyuma ya Misa, ibiganiro byakomereje muri Kigali Convention Center, ahateraniye Abakardinali 13, Abasenyeri 100, abapadiri barenga 70 n’Abalayiki, muri rusange bose bakaba barenga 200.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’urubyiruko rurenga 20.000 izanatorerwamo Komite y’Ubuyobozi bushya bwa SECAM.
Inama izasorezwa i Kibeho, tariki ya 3 Kanama 2025, ahazaturirwa Igitambo cya Misa.







