U Rwanda ruzi ikiguzi cyo kurebera- Minisitiri Nduhungirehe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yasabye Umuryango Mpuzamahanga kureka kurebera kuko bisiga ikiguzi kiremereye kirimo no kubura ubuzima bw’abantu benshi, ahamya ko u Rwanda ruzi icyo kiguzi kurusha undi uwo ari we wese.

Amb. Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibiganiro byibandaga kuri politiki mpuzamahanga ishimangira inshingano zo Kurinda (R2P), byabereye aharimo kubera Inama z’Inteko Rusange ry’Umuryango w’Abibumbye ibaye ku nshuro ya 80, ku wa Kabiri tariki ya 28.

R2P yatangijwe mu mwaka wa 2005 ubwo ibihugu bihuriye muri Loni byiyemezaga guhuza imbaraga mu gukumira Jenoside, ibyaha by’intambara, ihonyabwoko, ndetse n’ibyaha byibasiriye inyoko muntu.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro bagiranye biri mu bigize inshingano z’ibihugu zo gukumira Jenoside, ibyaha by’intambara, ihonyabwoko n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Yavuze ko nyuma y’imyaka 20 ishize, inkingi za R2P zigenda zijegajega bu gushyirwa mu bikorwa, zirimo inshingano za buri gihugu zo kurinda abaturage bacyo, ubutabazi mpuzamahanga no kubaka ubushobozi no gutabara cyangwa gufata icyemezo mu maguru mashya.

Ati: “Nyuma y’imyaka 20 ishize izo nkingi zigenda biguru ntege mu gushyirwa mu bikorwa. U Rwanda ruzi cyane kurusha ibindi bihugu ikiguzi cyo kurebera. Tumaze igihe tuvuga ko imiyoborere myiza na politiki zidaheza no kurwanya ivangura ari umusingi wo kwirinda, ariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari uyu munsi tubona ubwiyongere bw’imvugo z’urwango, ubwicanyi bushingiye ku nkomoko n’ingengabitekerezo yihuta cyane ibyo bikaba ari ibimenyetso by’impuruza tudakwiye kwirengagiza.”

Yavuze ko ibyo bibazo bigaragara mu Karere atari iby’uyu munsi, ahubwo byashibutse ku karengane gateguwe n’inzego, guhindura inkomoko y’abantu ku bushake n’ibindi.

Yanenze Umuryango Mpuzamahanga ukomeza kugwa ikinya urebera amahano akorwa, ahubwo ugahugira mu gutanga amatangazo abogamiye ku makuru y’ibinyoma na raporo zitagenzuwe.

Ibyo ngo bitiza umurindi umugambi w’abanyabyaha bahimbye inkuru zihindura abarengana abanyabyaha, n’abanyabyaha bagahinduka abarengana.

Yakomeje agira ati: “Niba R2P ikwiye kugarura ukwizerwa kwayo, ntikwiye gukoreshwa mu ivangura cyangwa cyangwa ngo iteshwe agaciro no kugendera ku makuru atari yo. Akarere k’Ibiyaga Bigari ni igihamya cyuko R2P ikwiye gukoreshwa bigendanye n’imiterere y’ahantu ndetse n’amateka ya ho.”

Yavuze kandi ko guhangana n’impamvu shingiro zitera ibibazo mu Karere zirimo amakimbirane y’ubutaka, guhezwa, kwamburwa ubwenegihugu ndetse n’akarengane gashingiye ku mateka, bikwiye gushyirwa imbere.

Ati: “Bitabaye ibyo, ibimenyetso by’impuruza bizakomeza kwirengagizwa kugeza igihe bizaba bitagifite igaruriro. Ubusugire bukwiye kumvikana nk’inshingano, aho kuba ingabo ikingira abarebera.”

Yahamije kandi ko ntawukwiye kureba ku giciro cy’ibikorwa mpuzamahanga by’ubutabazi mu gihe za Gucerinoma zananiwe kurinda abaturage bazo.

Yasabye ibihugu bihuriye muri Loni kugabanya gushidikanya no kuzuyaza mu izina ryo kurinda ubusugire bw’Igihugu, ati: “Ubuzima bugenda kubera kuzuyaza kwacu mu izina ry’ubusugire bw’igihugu, ni ubuzima bugambaniwe n’imikorere ya Loni twarahiriye gusigasira.”

Yashimye ko Umuryango Mpuzamahanga wateye intambwe mu gushyiraho ibiro bikumira Jenoside ariko hagikenewe ibikorwa bifatika kuko R2P itazagenzurirwa ku mbwirwaruhame zitomoye ahubwo igenzurirwa ku bushobozi bwo gukumira Jenoside n’ibind byaha by’ubwicanyi rusange.

U Rwanda rwaboneyeho gusaba ko hatangira ibikorwa bifatika mu gusubiza ibimenyetso by’impuruza mu maguru mashya, na Loni igategura Politiki zigamije gukumira itarinze gutegereza ko hacukurwa imva rusange.

Icya kabiri u Rwanda rwasabye, ni ukugira inzego zikurikirana ibijyanye no kubazwa inshingano ku bakoresha imvugo z’urwango, kwamagana no kwima inkunga itangazamakuru n’abantu bashishikariza abandi gukora urugomo.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe ati: “Imvugo z’urwango si ubwisanzure mu gihe zitegura umuraho wa Jenoside. “

U Rwanda rwasabye Loni kandi kongerera ubushobzi ibihugu mu miyoborere cyane cyane ku bihugu biri mu kaga mu birebana n’imiyoborere no kongera gushimangira inshingano z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, kakareka kujya mu kinya igihe cyose abaturage bari mu kaga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE