U Rwanda ruzakira inama ku ikoranabuhanga mu buhinzi rihangana n’imihindagurikire y’ibihe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yizeye ko Inama Nyafurika igamije kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi, u Rwanda rugiye kwakira, izarufasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’imwe mu mbogamizi zituma ubuhinzi bwarwo budatanga umusaruro uko bikwiye.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya gahunda n’ibikorwa byo gutegura iyo inama Nyafurika (ACAT 2025).
Iyo nama izabera i Kigali mu Rwanda muri Kamena umwaka utaha wa 2025.
Umujyanama mu bya Tekeniki muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Rutikanga Alexandre, yagaragaje ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukibangamiwe n’imihindagurikire y’ibihe bityo iyo nama ngo izarufasha guhangana n’izo mbogamizi.

Yagize ati: “Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo cyugarije u Rwanda n’Isi yose. Dufite ikibazo cy’izuba rikunze kwibasira cyane Uturere tw’Iburasirazuba bigatuma umusaruro ugabanyuka, cyangwa ubwatsi by’amatungo bukuma, umukamo ukagabanyuka kubera ko iyo inka itariye ntinywe ngo ihage bituma amata itanga aba make, ibyo byose bigatuma n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitumbagira ku isoko yaba mu Rwanda no mu mahanga.”
Uwo muyobozi yavuze ko iyo nama igamije gucukumbura ngo ihangane n’ibyo bibazo bitubya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati: “Hari n’imyuzure na yo ijya yangiza imyaka, ibyo rero kugira ngo duhangane na byo biradusaba gukoresha ikoranabuhanga, uburyo rikorwamo ni bwo butandukanye, bigatuma tuvuga ngo duhuze imbaga y’abashakashatsi, abanyabwenge n’abahanga turebe hirya no hino muri Afurika n’ahandi ni hehe bageze buhira, n’uburyo bakoresha amazi make, umuhinzi akuhira adahenzwe kandi akabasha gusarura neza”.
Iyi nama izahuza inzobere mu buhinzi mu nzego zitandukanye baturutse mu bihugu byo ku Isi barimo abanyenganda, abayobozi, abari mu nzego zifata ibyemezo, inzobere mu bya tekeniki, abahinzi, abahagarariye abagore, urubyiruko n’abandi bazaba baturutse hirya no hino ku Isi, aho bungurana ibitekerezo ku cyaba umuti w’imbogamizi zikibangamiye ikoranabuhanga mu buhinzi bw’Afurika.

Umuyobozu Mukruu wa AAFT, Umuryango Nyafurika wiyemeje guhangana n’imbogamizi mu buhinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga, ari na wo utegura iyo nama ACAT, Dr Kanangire Canisius yagize ati: “Tubona hari ibihugu byamaze kwihaza mu biribwa ndetse byohereza mu mahanga umusururo munini w’ibyo bahinga, nka Bresil, Argentine, ibihugu byo ku mugabane w’Aziya bakoresha ikoranabuhanga bakaryigisha abahinzi, bigatuma beza byinshi kuri hegitari, kuko baba barwanyije ibyonnyi, bakagira umusaruro mwiza kandi mwinshi kandi bakamenya kuwubungabunga ndetse bakagira n’ubushobozi bwo kuwohereza mu bindi bihugu.”
Yavuze ko icyo iyo nama igamije kwigisha abahinzi harimo kumenya guhinga bakihaza ariko bakanasagurira amasoko azatuma batera imbere kurushaho.
Iyo Nama nyafurika ku Ikoranabuhanga ya kabiri, biteganyijwe ko izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 13 Kamena 2025.
Ije ikurikira iya mbere yabereye Nairobi muri Kenya mu mwaka ushize wa 2023.


