U Rwanda ruzaba rwihagije ku mbuto ziribwa mu myaka itanu iri imbere -Min Dr Bagabe

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Bagabe Cyubahiro yatangaje ko u Rwanda rwizeye ko mu myaka 5 iri imbere ruzaba rwihagije ku mbuto ziribwa kubera ko rukataje mu gutera imbuto ziribwa hirya no hino mu gihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, ubwo yifatanyaga n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa mu gutera ibiti by’imbuto zitandukanye.
Ni gahunda MINAGRI ifatanyijemo n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango utari uwa Leta APEFA, urengera ibidukikije binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, ndetse n’uwa CECI ufite gahunda yo gukura mu bukene abaturage mu buryo burambye.
Muri uwo muganda wakorewe ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya G.S Ayabaraya TSS mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahatewe ibiti 1000, by’imbuto ziribwa birimo iby’amapera, iby’imyembe, iby’amaronji n’iby’avoka.
Minisitiri Dr Bagabe yagize ati: “Turimo gutera ibiti byo kurwanya imirire mibi kandi, dufite n’amasoko yo hanze y’igihugu. Dufite gahunda yo kuzajya twihaza, tunazohereza hanze. Dufite abakurikirana ibi biti biterwa, bo ku rwego rw’igihugu, urubyiruko ku mashuri, n’abaturage muri buri muryango kandi bibafitiye akamaro.”
Yongeyeho ati: “Ikizapfa kizasimburwa, turavuga ko hari icyizere ko mu gihe kitarenze imyaka itanu tuzaba tugaragara nk’igihugu cyihagije ku mbuto ziribwa.”
Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri APEFA ari na yo ikurikirana ibikorwa byo gutera ibyo biti mu gihugu hose, Habanabakize Protais, yavuze ko muri iyi gahunda bafatanyamo na MINAGRI biteganyijwe ko mu myaka itanu bazatera ibiti miliyoni 6 n’ibihumbi 400.
Gahunda yatangijwe mu kwezi gushije ndetse by’umwihariko mu mijyi yunganiraga Kigali, no muri Kigali ubwayo biteganyijwe ko hazashyirwaho icyanya cyahariwe kwigisha abaturage gutera ibiti.
Yagize ati: “Muri buri mujyi wunganira Kigali hazashyirwamo icyanya cyigirwaho, bakorera ubuhinzi gifite hegitari nibura 2. Kizashyirwamo abazobereye mu by’ubuhinzi, uburyo bwo kuhira, hari ifumbire, kizitiye, hari abantu bakitaho kandi bakora ubuhinzi bubyara umusaruro ujyanwa ku isoko, ku buryo kizaba kibereye buri wese wifuza kwiga uko batera imbuto ahereye ku murima.”
Ni muri gahunda kandi igamije guha buri muryango ibiti bitanu by’imbuto ziribwa.
Habanabakize kandi asobanura ko abaturage bakwiye kwitwararika kugira ngo ibiti bateye bizakure neza bitanga umusaruro byitezweho, akabigisha n’uko babitera neza.
Umuyobozi Mukuru wa CECI Ingabire Zimurinda Olive, yavuze ko biyemeje gufatanya na Leta y’u Rwanda, mu kugera ku ntego yo kwihaza mu mbuto, bityo bakagabanya imirire mibi, abanyeshuri bakabona imbuto n’ibiryo bityo bakihaza mu biribwa basagurira n’amasoko.
Imibare ya MINAGRI igaragaza ko 20,6% by’imiryango batabona ibiryo bihagije, ni mu gihe 33% by’abana mu Rwanda bafite ikibazo cy’igwingira, gusa muri iyo gahunda yo gutera ibiti izafasha mu guhangana n’ibyo bibazo.

