U Rwanda rutewe inkeke n’Abanyarwanda 2 bafungiwe i Kinshasa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Giverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itewe inkeke n’ubuzima bw’Abanyarwanda babiri bafungiwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. 

Abanyarwanda bamaze amezi atatu mu buroko ni Nshimiyimana  Biseruka Juvénal na Murokore Mushabe Moses, bafunganywe n’abasirikare babori bo mu Ngabo za Leta (FARDC) bivugwa ko bakoranye mu kugambanira Igihugu. 

Nshimiyimana Biseruka Juvénal w’imyaka 58 bivugwa ko yangije icyizere yagiriwe na Leta ya RDC agashishikariza abasirikare ba FARDC n’abayobozi bakomeye mu gihugu kugambanira igihugu binyuze muri ruswa.

Murokore Mushabe Moses w’imyaka 33 wafashwe kubera ifoto yasanzwe muri mudasobwa ye aho yari yambaye imyambaro ya gisirikare yambarwaga n’abanyeshuri bitegura kujya muri kaminuza bitabiriye ingando cyangwa Itorero ry’Igihugu mu myaka yashize, na we  ashinjwa kuba mu Ngabo z’u Rwanda kubera iyo foto, mu gihe asanzwe akorera Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira guteza imbere urwego rw’ubuzima muri RDC witwa “African Health Development Organization” (AHDO).

Abasirikare ba FARDC batawe muri yombi bashinjwa gukorana n’abo basivili ni Nganji Nsengiyumva Remy bakunze kwita Djuma, ushinjwa gukoresha ubwenegihugu bubiri, aho ngo yiyita uwo mu bwoko bw’Abahunde kandi atazi kuvuga ururimi rw’Igihunde ndetse akaba azi Igiswahili gike cyane, kandi azi kuvuga Ikinyarwanda cyane.

Nyuma yo guhatwa ibibazo, uyu mugabo w’imyaka 42 yavuze ko yavukiye i Goma ariko ngo umwirondoro wasanzwe muri CV ye ugaragaza ko yavukiye mu Mujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse akaba afite ikarita y’Abarundi bahungiye muri Uganda.

Mugenzi we bashinjwa hamwe icyaha cy’ubugambanyi no kunekera u Rwanda ni Col Mugisha Ruyumbu Santos, by’umwihariko we akaba ashinjwa no gutesha agaciro amapeti y’igisirikare cya FARDC.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko ubuzima bw’abo Banyarwanda bafunzwe guhera muri Kanama uyu mwaka n’Urwego rushinzwe ubutasi (ANR), buri mu kaga.

Mu butumwa yanyujije kuri BBC kuri uyu wa Gatanu, Yolande Makolo yavuze ko ifungwa rya Dr Nshimiyimana na  Mushabe rishimangira uburyo ubuyobozi bwa RDC bwananiwe gukemura ikibazo nyamukuru gihari ahubwo bukaba bukomeje gukora ibikorwa bya kinyamaswa bitandukanye n’inshingano nyamukuru zo guhashya inyeshyamba no guhagarika ibibazo by’umutekano. 

Yagize ati: “U Rwanda rutewe inkeke n’ahazaza h’Abanyarwanda Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bombi bakorera Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza Imbere urwego rw’Ubuzima (AHDO), bakaba barafatiwe i Kinshasa guhera ku ya 30 Kanama 2022.”

Dr Nshimiyana ni we wari Umuyobozi Mukuru wa AHDO muri RDC, ariko yanakoreye indi Miryango Mpuzamahanga nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) na bwo ari Umuyobozi Mukuru ku rwego rw’Igihugu. 

Mushabe we yari Umuyobozi AHDO ku rwego rw’Intara aho yari afite icyocaro gikuru ahitwa Tshikapa, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kasai Oriental iherereye hagati y’Amajyepfo y’Igihugu. 

Mu kwezi k’Ugushyingo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Bitura Vincent yandikiye mugenzi we wa RDC Christophe Lutundula, amusaba kurekura abo Banyarwanda nta yandi mananiza ariko byabaye iby’ubusa. 

Guerinoma y’u Rwanda ikomeje gusaba ko RDC yarekura abo Banyarwanda barekurwa kuko bari mu mirimo ifitiye RDC, idafite aho ihuriye n’ibibazo by’umutekano muke byabaye akarande muri icyo gihugu. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE