U Rwanda rutewe inkeke n’abakekwaho Jenoside bagitahurwa mu mahanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impungenge igiterwa n’abasaga 1000 bakurikiranyweho ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakigaragara mu mahanga kandi hashize imyaka igera kuri 30 bashyiriweho impapuro zisaba kubata muri yombi.

Ambasaderi Uhoraho mu Muryango w’Abibumbye Martin Ngoga, yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu bufatanye mpuzamahanga bugamije guca umuco wo kudahana ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakiri abagaragara batarahanwa babonye ijuru rito mu bihugu by’amahanga.

Mu ijambo yatanze mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mikorere y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Amb. Martin Ngoga yagize ati: “Mu gihe hari intambwe imaze guterwa mu myaka 31 ishize, umuco wo kudahana uracyari imbogamizi ikomeye ku bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yatanze urugero rw’aho mu byumweru bishize, Umunyarwanda witwa Faustin Nsabumukunzi w’imyaka 65 umaze iyo myaka yose ashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatahuwe muri Leta ya New York ayo yiberaga yiturije nk’umuvumvu.

Uretse kuba akekwaho ibyaha bya Jenoside, Nsabumukunzi wabaga muri Amerika guhera mu 2003 yatawe muri yombi muri Mata, akaba ashinjwa kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka kugira ngo abone ibyangombwa, aho yashakaga n’ubwenegihugu.

Ati: “Ikirego cye kigaragaza ingorane zagutse zitezwa n’abakomeje guhunga ubutabera, akenshi bakoresha inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ari na ko bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yavuze ko icyo kibazo cyabakekwaho ibyaha bya Jenoside bacyidegembya cyabaye ingorabahizi, kigaragaza uburyo hakenewe ishyirwaho ry’uburyo bwumvikana bwo kubarura abantu bafungiwe ibyaha mpuzamahanga.

Ibyo ngo byafasha kumenya ahahise h’abafunzwe no gutanga ubufasha mu guhuza amakuru y’ibihugu n’ay’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kugira ngo hirindwe ko hajya harekurwa abafite ibindi byaha bakurikiranyweho kandi bakigaragara muri sisitemu.

Amb. Ngonga yavuze ko mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwiyubaka, rudashobora kwemera ko abagize uruhare mu mubabaro udasanzwe rwanyuzemo bakomeza kwidegembya cyangwa ngo bakemeze kwijandika mu bikorwa bigamije kwangiza sosiyete.

U Rwanda rushima imikoranire rufitanye na IRMCT

Amb. Ngoga yavuze ko u Rwanda rwishimira ubufatanye bukomeje kuba ntamakemwa hagati yarwo na IRMCT binyuze mu Biro by’Umushiunjacyaha Mukuru bifasha mu mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Intambwe z’ingenzi z’ubwo bufatanye zafashije gukurikirana abakekwaho Jenoside 65, baraburanishwa ndetse na dosiye zabo zirapfundikirwa.

Ati: “Umusaruro w’ubwo bufatanye ugaragaza ibyagerwaho igihe ubushake bwa Politiki n’ubunararibonye byaba bihujwe. Turasaba ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kubahiriza ibyo bisabwa birimo gutahura, gufata no gutanga abakekwaho Jenoside babihungiyemo. Amahame y’uburenganzira bwa muntu ahabanye no gucumbikira abayashenye.”

Yavuze ko u Rwanda rwakiriye raporo y’Umunyamabanga Mukuru ku birebana n’ikirego cya Fulgence Kayishema, ariko rugashimangira ko akwiye kohererezwa IRMCT agatangira gukurikiranwa.

Ati: “Dusangiye na IRMCT impungenge zagaragajwe ku mbaraga zishyirwa mu kudindiza ubutabera bwe no kwihunza ibyo kumwoherereza uru rwego. Twifatanyije n’Umushinjacyaha Brammetz gusaba ko yakoherezwa muri gereza ya IRMCT byihuse no gushimangira ko inzira y’amategeko idateshwa agaciro.”

Amb. Ngoga yavuze ko IRMCT itari yakemura ikibazo cyo kwimura abarekuwe n’abasoje ibihano byabo, bityo u Rwanda rukaba rusaba ko hafatwa ingamba zihamye mu kubashakira igisubizo kirambye kandi ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gusubiza abo bantu mu buzima busanzwe muri gahunda yo kurushaho kwimakaza ubumwe n’yubwiyunge.

Ambasaderi Uhoraho mu Muryango w’Abibumbye Martin Ngoga, yavuze ko u Rwanda rutewe inkeke n’abakekwaho Jenoside bagitahurwa mu mahanga
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 12, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE