U Rwanda rutewe inkeke na FARDC, FDLR n’abacanshuro biyongera ku mipaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugaragaza ko impungenge ifite ku mutekano n’ubusugire bw’Igihugu zikomeza kugabanyirizwa uburemere no guteshwa agaciro, mu gihe hari ibimenyetso bifatika ko hari ubufatanye bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingabo za Let aya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ni mu gihe nanone u Rwanda rutewe inkeke n’ubwiyongere bwa FARDC yifatanyije n’umutwe washinzwe n’ababagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abacanshuro, mu bice byegereye umupaka warwo nk’uko byagaragajwe mu itangazo  riturutse mu Biro by’Umuvugizi waGuverinoma kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Gashyantare 2023.

Muri iryo tangazo, u Rwanda rurashima umusaruro w’inama z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ziherutse kubera i Addis Ababa muri Ethiopia ziga ku bibazo by’umuteano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Izo nama zanzuye ko ibibazo by’umutekano muke muri icyo Gihugu bikwiye gukemuka binyuze mu kubahirizwa ibikubiye mu biganiro bya Nairobi na Luanda, bityo mu gihe ibyo biganiro byatangiye u Rwanda rufitiye icyizere Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu gukurikirana iyubahirizwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, harimo no kuba inyeshyamba za M23 zarekura ibice zari zarigaruriye.

Rishimangira ko Leta y’u Rwanda yishimiye kandi igaha ikaze inkunga y’Umuryango Mpuzamahanga kuri urwo rugendo rw’amahoro, harimo n’amatangazo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ay’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Guverinoma y’u Rwanda iragira iti: “Ni byiza ko itangazo rya USA ryo ku italiki ya 22 Gashyantare rishimangira imyanzuro yAkarere irebana n’imvugo z’urwango n’ihohoterwa rishingiye ku moko, itahuka ry’impunzi, kwambura intwaro abari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR no kubafasha gutahuka. Ariko USA igaragara kenshi yateye intambwe zinyuranyije n’urugendo rw’amahoro mu Karere, ikaba ishobora kurubangamira, binyuze mu gushyigikira ibinyoma bya Guverinoma ya RDC bishinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo yikoreye.”

U Rwanda rushimangira kandi ko kuba Umuryango Mpuzamahanga warananiwe kwamagana Guverinoma ya DRC ikomeje gukingira ikibaba FDLR no gukorana na yo, byongerera intenge RDC zo gukomeza kugenera intwaro uyu mutwe w’abajenosideri no kuwifashisha mu mirwano, ari na ho havuye intandaro yo kugaba ibitero byambukiranya imipaka mu gihe wari urimo gufatanya n’ingabo za Leta (FARDC) kurwanya M23 mu bice bikora ku mupaka.

Ibi ngo bigize iterabwoba ritaziguye kandi rikomeye ku mutekano w’u Rwanda. “[…] FDLR ntabwo ari umutwe mwiza cyangwa udafite ishingiro, kandi intego nyamukuru y’ubufatanye bwayo na FARDC ni ugutera u Rwanda. Mu buryo nk’ubwo, intego y’imvugo zibiba urwango no gushishikariza abaturage kwanga Abatutsi ni ukubakangurira amarorerwa no guhanagura amoko byitezwe mu gihe kizaza, binyuze mu ihiganwa ry’amatora.”

Mu gihe ibyo bibazo byose bihari, Guverinoma ya RDC yahisemo kongera ibitero bya gisirikare by’umwihariko mu mezi make ashize, bikaba binyuranye n’imyanzuro y’Akarere. 

Bityo, uretse amatangazo akakaye n’ibyemezo by’akataraboneka bituruka mu bayobozi ba RDC mu bya gisivili n’ibya gisirikare, harimo kuremwa ubundi bushobozi n’abacanshuro mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda .

U Rwanda rwagaragaje kandi ko mu gihe hari ibyo bibazo biteje inkeke ku mutekano warwo, hafashwe ingamba zo kwirinda no gukumira hagamijwe kwirinda ibitero byambuka imipaka no kuvogera ikirere cy’Igihugu.

Inzego z’umutekano zashyizwe ku mipaka ziteguye gukora ibishoboka byose mu kurinda no gukumira igitero cyose cyakwambukiranya umupaka, uko cyaba kingana kose, aho cyaba giturutse cyangwa uko cyaba giteye kose.

“[…] Ntituzemerera umutwe uwo ari we wese kuvogera u Rwanda, kandi umutekano usesuye ku butaka bwacu uzakomeza kubungabungwa.”

U Rwanda rwakomeje rushima abayobozi b’Akarere bakomeje kugaragaza ubushake bwo gushakira ikibazo kirambye umutekano muke mu Karere, harimo imyanzuro y’Akanama ka AU gishinzwe Amahoro n’Umutekano yo gukoresha Ikigega Nyafurika cy’Amahoro mu gushyigikira Ingabo zoherejwe na EAC.

U Rwanda rwiyemeje kandi guhora iteka rushyigikiye ibikubiye mu murongo watanzwe ku rwego rw’Akarere mu gutanga umusanzu warwo, ariko ngo ntirushobora kwemera ko ibibazo by’umutekano birwugarije bikomeza kwirengagizwa no guteshwa agaciro.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE