U Rwanda rushobora kwakira ibirori bya ‘Grammy Awards’

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Inkuru zatangiye guhwihwiswa zirimo kuba u Rwanda rushobora kwakira Ibirori Mpuzamahanga byitwa GRAMMYS (Grammy Awards), nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Grammy Global Ventures.

Grammy Global Ventures ni ishami ry’Ishuri Nyamerika ry’Abanyamuziki, rigizwe n’abatunganya n’abafata amajwi n’amashusho (NARAS), ibyo birori mpuzamahanga bitangirwamo ibihembo ku bahanzi, abaririmbyi n’ibyamamare byahize ibindi buri mwaka.

Muri ibyo birori hahembwa indirimo n’abanyamuziki bahize abandi ku Isi yose. Ni ibirori byatangiye gutangwa mu myaka ya 1950 bifite inkomoko mu mushinga mugari wa Hollywood Walk of Fame.

Muri iyo myaka ni bwo Ishami ry’ubucuruzi muri Hollywood ryasabye abayobozi b’uruganda rw’umuziki muri Amerika gutoranya urutonde rw’abahanzi bakunzwe mu muziki ku Isi bagatangira guhabwa inyenyeri ku mwanya wahariwe gushyirwaho amazina y’ibyamamare.

Komite ishinzwe ibirebana n’umuziki igizwe n’abo bayobozi yakoze urutonde rw’ibyamamare, ariko uko babashyiraga ku rutonde baza gusanga Isi yuzuye abanyempano benshi badashobora kwisanga mu cyiciro cy’abahembwa Inyenyeri y’umulinga.

Komite yabayeho bwa mbere yari igizwe na Jesse Kaye w’Inzu itunganya imiziki ya MGM Records, Lloyd Dunn na Richard Jones bo muri Capitol Records; Sonny Burke and Milt Gabler wa Decca Records; Dennis Farnon wa RCA Records; Axel Stordahl, Paul Weston, na Doris Day bari bahagarariye Columbia Records.

Aha ni ho habaye intangiriro y’Ishuri Nyamerika ry’Abanyamuziki hamwe n’ibihembo bya Grammy Awards.  Iryo shuri ryatangiye ibikorwa mu buryo bweruye mu mwaka wa 1957.

Ibihembo bya mbere byatangiwe icyarimwe mu bice bibiri bitandukanye taliki ya 4 Gicurasi 1959. Byabereye muri Beverly Hilton Hotel ahitwa Beverly Hills California, na Park Sheraton Hotel mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ahatanzwe ibihembo 28.

Uko imyaka yagendaga ishira ni ko ibihembo byatangwaga byagendaga byiyongera kugeza n’uyu munsi,aho bitegurirwa no kuba byatangirwa mu Rwanda nk’Igihugu gikomeje kubaka izina rikomeye mu kwakira ibirori n’inama mpuzamahanga. .

Iyo Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 1 Kanama 2023 muri Village Urugwiro, yanemeje amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na African Super League Ltd ndetse na Time Magazine UK Ltd.

U Rwanda n’Ikinyamakuru TIME Magazine UK Ltd byinjiye mu bufatanye bwihariye bwitezwho kuzamura isura y’u Rwanda n’iy’Umugabane w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Muri Werurwe 2023, ubuyobozi bwa TIME Magazine bwatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira Inama izanatangirwamo ibihembo ku ibihangange 100 byabaye indashyikirwa mu guhindura imibereho y’abantu muri Afurika.

Biteganyijwe ko iyo nama n’ibirori byo gutanga ibihembo bizakorwa ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), bikazaba ku ya 17 Ugushyingo 2023.

U Rwanda rugiye kwiyongera ku bihugu byakiriye iyo nama n’ibirori mpuzamahanga biba buri mwaka bitangirwamo ibihembo ku byamamare n’abayobozi bakoze ibikorwa bizana impinduka  mu buzima bw’abaturage.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE