U Rwanda ruritegura isuzumabumenyi mpuzamahanga mu masomo ya siyansi

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 30, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iritegura Isuzumabumenyi Mpuzamahanga,(International Student Assessment, PISA),rizasiga hamenyekanye uko u Rwanda ruhagaze mu masomo ya siyansi, imibare n’indimi.

Iryo suzumabumenyi riteganyijwe muri Kamena 2025 ryitezweho ko rizasiga hamenyekanye igipimo cy’uburezi bw’u Rwanda mu masomo ya siyansi n’indimi, ibyo bakwigira ku bandi ndetse nibyakosorwa.

Ubwo PISA yatangizwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama, Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko rizitabirwa n’ibihugu mpuzamahanga byabihisemo aho bazareba amasomo y’ingenzi barebere hamwe icyo bakwigira ku bandi.

Minisitiri yagaragaje ko ibizava muri PISA bizatuma bakomeza gutekereza uko bateza imbere uburezi bw’u Rwanda.

Ati: “Icyo tuyitezeho ni uko abanyeshuri bazakora ikizamini gikorwa n’abandi banyeshuri ku Isi hanyuma umusaruro uvuyemo ukazadufasha kureba uko duhagaze ku Isi. Ibyo bikazadufasha gukomeza gukora porogaramu ziteza uburezi bwacu imbere.”

Yakomeje agira ati: ”Isuzumabumenyi icyo riba rigamije ni ukutwereka ibyo dukora neza n’ibyo tudakora neza tukaba twabihindura.”

Yakomeje avuga ko bizatuma bamenya aho uburezi bw’ ibihugu bifuza kugeraho buri n’uburyo bwo kubugeraho.

PISA izakorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15 batoranyijwe ku bigo bitandukanye na bo bahatane hakurwemo abazagenda bahagarariye abandi ku rwego rw’Igihugu.

Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange cy’ayisumbuye mu mwaka wa 2023/2024 ku wa 27 Kanama 2024, MINEDUC yagaragaje ko hari icyuho mu mitsindire y’amasomo y’imibare na siyansi haba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Minisitiri Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%, naho abo mu Cyiciro Rusange imibare bayitsinze ku kigero cya 90,3%, Ubugenge ni kuri 60,3%, Ubutabire kuri 80.8%, mu gihe Ibinyabuzima ari kuri 89,9%.

Muri gahunda ya Leta y’icyerekezo 2050 urwego rw’uburezi ruvuguruye ruzaba umusingi utuma u Rwanda rwinjira mu ruhando rw’ibihugu byateye imbere mu 2050 bifite uburezi bujyana n’isoko ry’umurimo.

Ibyo bisaba ko u Rwanda rwongera ishoramari mu bikorwa by’uburezi bitanga umusaruro mwinshi mu gihe kirekire ari na wo musingi w’izamuka ry’ubukungu rirambye, cyane cyane integanyanyigisho zihamye zigamije gutanga uburezi bufite ireme bugenewe abana b’inshuke n’abo mu Burezi bw’ibanze (harimo n’ubumenyi bw’ibanze bubategura ku ikoranabuhanga rigezweho), n’ibindi bikorwa bitegura abakozi bakenewe ku isoko ry’umurimo mu gihe gito.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 30, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE