U Rwanda rurashima umubano rufitanye n’u Buhinde

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image
Amb Mukangira yakiranywe urugwiro muri KIIT na KISS

“Umubano w’ibihugu byacu ni mwiza cyane, aho Abahinde basaga 4 000 batuye mu Rwanda naho abanyeshuri basaga 350 bakaba biga mu Buhinde.”

Ubwo ni ubutumwa bwatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Jacqueline Mukangira, ubwo yasuraga Kaminuza ya KIIT yigisha ikoranabuhanga ryifashishwa mu nganda, ndetse na KISS yigisha ubumenyi rusange. 

Izo Kaminuza zombi ziherereye mu Mujyi wa Bhubaneswar muri Leta ya Odisha mu Buhinde, aho yatangiye ubutumwa bwongerera umurava abanyeshuri biga muri iyo kaminuza. 

Yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 31 ishize, uko rwongeye kwiyubaka ruhereye ku busa n’umubano rufitanye n’u Buhinde ukomeje gutera imbere.

Mu butumwa yatanze, yagarutse ku buryo uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika by’intangarugero mu iterambere  nubwo rwanyuze mu mateka ashaririye. 

Ku birebana n’umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu, Ambasaderi Mukangira yashimye u Buhinde ko buza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite ishoramari ryinshi ry’amahanga mu Rwanda. 

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeza kwaguka no gukomera, guhera mu mwaka wa 1999 ubwo u Rwanda rwagiraga uhagarariye inyungu zarwo wa mbere, mu 2001 bikarangira rushyize Ambasade i New Delhi. 

Muri Mutarama 2017, umubano w’ibihugu byombi wafashe indi ntera ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Buhinde atumiwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Damodardas Modi. 

Ubwo bahuraga bwa mbere, abayobozi bombi bemeranyije kurushaho kuzamura ubutwererane mu nzego z’ingenzi, u Rwanda rukaba ruri mu ntoranywa u Buhinde bufitanye umubano muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo. 

Muri Nyakanga 2018, Narendra Modi na we yasuye u Rwanda ari na rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi. 

Ubutwererane bw’ibihugu byombi bwibanda ku nzego zirimo iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi, ingufu, uburezi, amahugurwa no kongera ubushobozi. 

Nanone kandi ibihugu byombi byaguriye ubufatanye mu rwego rwa gisirikare ndetse n’umutekano muri rusange. 

Mu birebana n’uburezi, Ambasaderi Mukangira yijeje ko abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kongerera ubumenyi muri icyo gihugu bazarushaho kwiyongera. 

Amb. Mukangira yavuze kandi ko ikindi gihebuje mu mubano w’ibihugu byombi, ari umubano n’ubushuti bihuza abaturage babyo. 

Nyuma yo gusura ayo mashuri makuru yombi ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama, Ambasaderi Mukangira yaboneyeho kugenderera Dr. Achyuta Samant washinze izo Kaminuza zombi. 

Amb Mukangira yamushimiye kuba yarashinze izo kaminuza, iya KIIT uyu munsi ikaba iri mu zigezweho kandi zikunzwe kurusha izindi ku Isi. 

Ambasaderi Mukangira yasuye kaminuza zigisha abanyeshuri b’abakobwa basaga 1000
Izo Kaminuza zigisha abanyeshuri barimo n’Abanyarwanda
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 31, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE