U Rwanda rurasaba ko COP28 ifatirwamo ingamba zifatika

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo kugeza ku wa 12 Ukuboza 2023, abayobozi bavuye mu bice bitandukanye by’Isi bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’Ibihe (COP28).
U Rwanda rwahagarariwe n’itsinda rirangajwe imbere na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, iryo tsinda rikaba ryiteguye gusaba Isi yose kongera ingamba zihamye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Muri iyo nama kandi, u Rwanda rwiteguye kugaragaza ko hakenewe kongera inkunga zishyirwa mu kubungabunga ibidukikije ndetse no kugaragaza impamvu u Rwanda ari icyerekezo kigezweho cyo gushoramo imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Itsinda ryaserukiye u Rwanda muri iyo nama yitezweho gufatirwamo ingamba zikemura ingorane Isi ihanganye na zo, rigizwe n’abahagarariye ibigo bya Leta, banki z’iterambere, urwego rw’abikorera ndetse na sosiyete sivili.
Abo bose bahurije hamwe umugambi wo kwiyemeza gushaka umuti urambye w’imihindagurikire y’ibihe no kwihutisha iterambere rirambye rifite ubudahangarwa ku ngaruka zayo.
Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko iyo nama ije yiyongera ku zabaye mu myaka yashize, zabaye amahirwe yo kugaragaza u Rwanda nk’icyerekezo cyihariye mu kwimakaza ishoramari ritangiza ibidukikije.
Minisitiri Dr. Mujawamariya yashimangiye ko inama y’uyu mwaka ari amahirwe y’ibihugu yo kurushaho kwiyemeza gukora ibikorwa bihamye bihangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariko by’umwihariko ikaba amahirwe yihariye ku Rwanda nk’icyerekezo gifite amahirwe y’ishoramari anyuranye mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Turashaka ko inama ya COP itanga umusaruro w’ibikorwa bigaragaza impinduka. COP28 izagera ku ntsinzi nituramuka dukoresheje neza inkunga zashyiriweho gukumira ibihombo n’ingaruka, n’amakuru y’ibigo byohereza ibyuka byinshi mu kirere agatuma ababikora babigabanya.”
Iyo ni yo nzira rukumbi yatuma intego yo kugera kuri dogere 1.5 igerwaho mu buryo burambye. Icyo u Rwanda rushyize imbere ni ukugaragaza ibisubizo twiyemeje mu kwimakaza iterambere ribungabunga ibidukikije, kandi ko dutanga umusanzu wacu mu kwimakaza ubudahangarwa bw’ibidukikije.”

Biteganyijwe ko muri COP28, u Rwanda ruzatangaza kandi rukamurika gahunda nshya zitandukanye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi rukanatangiza ubufatanye bushya n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Muri gahunda u Rwanda rugiye kumurika harimo Gahunda y’Amasoko ya Karubone, Gahunda yimakaza ishoramari rirambye ribungabunga ibidukikije, no gusangiza abatuye Isi umusaruro w’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 ishize.
Nanone kandi u Rwanda rwiteguye kugaragaza ingaruka zo gukora ibikoresho bya Pulasitiki ku mihindagurikire y’ibihe, n’urugendo rwo kugera ku gusinya amasezerano mpuzamahanga yo guhangana n’ibikoresho bya Pulasitiki.
Ikindi nanone, intumwa z’u Rwanda zitezweho gukora ibiganiro byihariye bigaruka ku Rwanda nk’icyerekezo cy’ishoramari rishingiye ku kubungabunga ibidukikije.
Ibyo biganiro bizabera ahari icyumba u Rwanda rumurikiramo ibyo rwagezeho, aho ruzakira inama n’ibiganiro birenga 20 bigamije gusangiza abandi ubunararibonye bwarwo ndetse bikaba n’amahirwe yo kwigira ku bandi.
Binyuze mu Igenamigambi ryo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, u Rwanda rwiyemeje kugabanya 38% by’ibyuka bihumanya rwohereza mu kirere bitarenze mu mwaka wa 2030, ugereranyije n’uko byifashe uyu munsi, icyo gihe rukazaba rukumiriye toni miliyoni 4.6 z’ibyo byuka byakabaye bikomeza kwanduza ikirere.
Gahunda y’Igihugu yo kubaka iterambere ribungabunga ibidukikije n’ubudahangarwa ku mihindagurikire y’Ikirere, ifasha u Rwanda kugira icyerekezo cy’igihe kirekire kandi ikomeje guharura inzira z’iterambere ryubakira u Rwanda ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, nk’igihugu kitarangwa n’ibyuka bihumanya kandi cyimakaza udushya mu iterambere ry’ubukungu butangiza ibidukikije.
