U Rwanda rwakiriye inama igaruka ku rushinge rufasha kwirinda SIDA

Mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga ya 13 ivuga kuri Virusi itera Sida izwi nka ‘IAS 2025’ ihuje abarenga 3 000 baturutse hirya no hino ku Isi, aho abayitabiriye bazaganira ku rushinge ruzafasha kwirinda Sida.
Ikiganiro cyihariye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yahaye Imvaho Nshya yavuze ku nama yatangiye kuri iki cyumweru tariki 13 ikazarangira 17 Nyakanga 2025.
Yagize ati: “Mu bintu bya Sida, hari ikintu gishya kirimo kuvugwa, hari agashinge bagiye kujya batera abantu, bagatera umuntu rimwe mu mezi atandatu kakakurinda kwandura Virusi itera Sida.
Ako gashinge bazaba barimo kukavugaho, nk’u Rwanda twishimiye kwakira abo bantu bose bavuye ku Isi hari n’ibindi byinshi bizaganirwa mu nama mpuzamahanga ivuga kuri Sida.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko hari iby’ingenzi Leta izakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo rushobore kuziba icyuho cy’inkunga zashyirwaga mu bijyanye no guhangana na Virusi itera Sida.
Ati: “Ni byo inkunga zaragabanyutse ariko tuzakomeza gushyiramo imbaraga nk’igihugu kuko kurwanya Sida si ibintu birangira, Sida ntiracika kandi abari ku miti ntabwo bayivaho, bayivuyeho byatera ibindi bibazo bikomeye kandi byari byaratanze umusaruro.
Nubwo inkunga zirimo kugabanyuka ku rwego mpuzamahanga natwe tugenda tureba ibyo dushyiramo ingufu nk’igihugu cyane cyane nk’ibyo by’imiti, gupima […] iby’ingenzi cyane ntabwo bizahagarara kandi tubona ko n’uburyo bwo kurwanya Sida burimo gutera imbere.”
Akomeza agira ati: “Iyo imiti igenda iba myiza kurushaho cyangwa ushobora kuyifata rimwe ikaba yakugirira akamaro igihe kirekire na byo biri hafi kuza, ibyo byose ni byo bizaba biganirwaho muri iyi nama mpuzamahanga yo kurwanya Sida.”
Kuba abantu bagera ku 3 000 bitabira inama mpuzamahanga kandi ikabera mu Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ari icyizere ku gihugu.
Ati: “Iyi nama ni yo nini cyane ku Isi mu bijyanye na Sida, kuba inama mpuzamahanga nk’iyi ibera mu Rwanda ntabwo ari ahantu henshi bashobora kwemera ko ihabera bitewe n’ibikorwa remezo, bitewe n’ibyo igihugu cyagezeho mu buryo butandukanye, rero ntabwo ari iby’ubuzima gusa, biba bijyana n’izindi nzego z’igihugu.”
Minisiteri y’Ubuzima isaba urubyiruko kwirinda Sida
Minisitiri w’Ubuzimana Dr Nsanzimana agaragaza ko iki ari igihe cyo kugira amakenga kugira ngo umubiri umuntu afite uyu munsi awukomezanye kuko iyo awufashe nabi akiri urubyiruko ujya gusaza warabaye igisenzegeri.
Yagize ati: “Biterwa n’indwara, biterwa n’ibyo wariye, wanyoye ariko biterwa n’indwara zikomeye cyane cyane nka Virusi itera Sida.
Mushobora kuyirinda rubyiruko, mwirinde ibisindisha, ibiyobyabwenge kugira ngo umubiri wawe ufite uyu munsi uwusigasire, uzawubemo neza mu myaka iri imbere.”
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hari abazi ko Sida yacitse, nyamara ngo irahari nubwo abato batigeze bayibonaho kuko yari ikaze cyane kubera ibyakozwe ariko ngo biragaragara ko mu rubyiruko igenda igaruka.
Urubyiruko rugirwa inama yo gukoresha agakingirizo, kwirinda imibonano mpuzabitsina igihe kidakwiriye, mu gihe kwifata binaniranye n’udukingirizo turahari kugira ngo dukoreshwe.
Akomeza agira ati: “Rero turagira ngo dushishikarize urubyiruko kwirinda ko izo ndwara zikomeye nka Virusi itera Sida bayigira bakiri bato, bikazanatuma baba umuzigo ku miryango no ku gihugu kuko ni indwara idakira. Kugeza ubu ariko birashoboka ko izakira mu minsi iri imbere.
Mu gihe Sida itarashira yirinde, aho kugira ngo ujye ku miti ubuzima bwawe bwose.”
Umuyobozi wa IAS ku Isi, Sharon Lewin, yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda nk’igihugu cyiza. Yishimiye ko hari ibikorwa byinshi bagiye gukorera mu Rwanda icyumweru cyose by’umwihariko kuri Virusi itera Sida.
Yagize ati: “Nk’Abanyarwanda mugomba kubyishimira kubera y’uko u Rwanda ni urugero rwiza mu kurwanya Virusi Itera Sida, ni yo mpamvu turi hano. Tugiye kugirira ibihe byiza mu Rwanda tuvuga kuri Sida.”
Akomeza agira ati: “Nifuza ko mu gihugu cyanjye natwe twagira Car Free Day, tugakora siporo mu gitondo kare.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 98% by’abagore batwite babana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida, bahabwa serivisi za PMTCT.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR igaragaza ko mu 2023 hapimwe Abanyarwanda 1 111 600 bipimishije Virusi itera SIDA ku bushake, muri bo hagararagaramo 9 270 banduye iyo ndwara.
Imibare igaragaza ko mu bagore 681 934 bapimwe ku bushake, abantu 5 518 byagaragaye ko bafite Virusi itera SIDA mu gihe abagabo 429 666 bapimwe iyo virusi abagera kuri 3 752 bayisanzwemo.
Imibare ya NISR igaragaza ko abantu 37 158 bapimwe bari munsi y’imyaka 15 hagaragaye ko 225 banduye iyi ndwara yatangiye kugaragara mu Rwanda mu 1983.
Ni mu gihe abantu 380 371 bari hagati y’imyaka 15 na 24 ari bo bapimwe, muri bo bigaragara ko 1 602 banduye Virusi Itera SIDA.
Raporo ya NISR igararagaza ko abari hejuru y’imyaka 25 hapimwe bari 694 071, muri bo habonekamo 7 443 banduye Virusi Itera SIDA.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA barenga ibihumbi 220.
RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa Virusi itera SIDA.
Icyakora SIDA iri mu bitwara ubuzima bw’abantu kuko mu Ukuboza 2024 Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko nibura mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA, ahanini bitewe no kutamenya ko bayanduye cyangwa gutinya ko bigaragarira abantu bose.


