U Rwanda rwahaye ikaze Ubucuruzi bwa Serivisi Mpuzamahanga

Uko u Rwanda rugenda rutera imbere ni na ko amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi bigenda byaguka.Uhereye ku miturirwa igezweho yubakwa buri mwaka, ukageza ku bikorwa remezo bya internet byiyongera mu Gihugu, byose byugururira amarembo urwego rushya rw’ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga (GBS).
Umuyobozi w’UrwEgo rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamanzi, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abashora imari muri urwo rwego ruhuza ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga inyinshi zitangwa hifashishije ikoranabuhanga.
Yaboneyeho kugaragaza uburyo u Rwanda rw’uyu munsi rufite ibikorwa remezo bitandukanye byiteguye korohereza abashora imari muri uru rwego.
Yagize ati: “U Rwanda rw’uyu munsi rufite ibikorwa remezo byoroshya ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga, dufite ibilometero 7000 bya “fibre optiques” (insinga z’imiyoboro ya internet) zituma abaturage bifuza gukoresha internet boroherwa no kubona serivisi cyangwa abashaka gukorera ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga mu Rwanda bikaborohera.
Ariko nanone nk’urugero utembereye mu Mujyi wa Kigali, ubona iyi miturirwa igenda yubakwa mu buryo bugezweho cyane, ikaba itanga imyanya igezweho yo gukoreramo, amashanyarazi yizewe n’amazi meza, kandi byose byiteguye gukoreshwa.”
Yakomeje agargaza ko uko urwo rwego rwaguka mu Rwanda ruhasanga ikirere gitekanye mu gutanga serivisi ku bari mu Gihugu no hanze yacyo, cyane ko ari Igihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu bihugu byorohereza ishoramamari n’ubucuruzi muri Afurika no ku mwanya wa 38 ku Isi.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya Ingabire Musoni Paula, yongeyeho ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kuba rufite urubyiruko rw’abakozi bashoboye Kandi bazi indimi z’amahanga nk’Igifaransa n’Icyongereza, bituma abakoresha mu rwego rw’ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga babona abakozi bashobora kwinjira ku masoko akoresha izo ndimi zombi ntacyo bikanga.
Yagize ati: “Dufite ubwiyongere bw’urubyiruko rw’abakozi bize kandi b’abahanga mu nzego zitandukanye. U Rwanda rwiteguye kuba igicumbi nyafurika mu bucuruzi n’ishoramari ritandukanye, bityo ubushobozi bwo kureshya impano zinyuranye ni ingenzi.”
Ku wa Kabiri taliki 21 Gashyantare, u Rwanda rwakiriye inama yahuje abakoresha mu rwego rw’ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga na ba rwiyemezamirimo muri urwo rwego rurimo gutera imbere byihuse, biyemeza kwagura ishoramari ryabo mu gihugu ari na ko barushaho guhangira imirimo urubyiruko runyotewe no kugaragaza ibyo rushoboye.
Iyo nama yateguwe na RDB ifatanyije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Ishami ry’u Rwanda ry’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (GIZ), n’Ikigo Harambee gishinzwe kongera imirimo ihangirwa urubyiruko.
Yahuje abafatanyabikorwa ba Leta batandukanye, abakoresha mu rwego rw’ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abashoramari bashya muri urwo rwego, bakaba bari bahujwe no kuganira ku iterambere ry’urwo rwego n’amahirwe rutanga mu ishoramari rikorwa mu Gihugu.
Leta y’u Rwanda yaboneyeho kugaragaza amahirwe atandukanye ari mu gushora imari muri uru rwego rukiri rushya ndetse n’inyungu zinyuranye zagenewe abashoramari kugira ngo bakorere mu gihugu ntacyo bishisha, ari na ko bakomeza kuvumbura no kubyaza umusaruro amahirwe mashya y’ishoramari.
Pacific Tuyishime ukuriye Ishoramari muri RDB, yagize ati: “Dufite inkuru ihebuje muri uru rwego nk’igihugu cyihuta mu iterambere, ahatari ibyago byinshi, aho ubucuruzi bworoherezwa ndetse hakubakwa n’ubukungu bugezweho byose biri mu nyungu z’abashoramari. Dukorana n’ibigo nka Harambee mu gutahura, gutoza no guhuza abanyempano n’abakoresha mu bucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga, kandi twizera ko akazi kenshi twakoze gahagije ngo duhe ikaze abashoramari benshi mu Gihugu.”
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera abakoresha barimo Tek Experts, CCI, Deriv, Objectivity, Amalitech, Zatec, na Code of Africa. Ibiganiro n’abo bashoramari byibanze ku kureba uburyo bwo koroshya imikorere y’ishoramari ndetse n’ubunararibonye bagenda babona bwihariye ku Rwanda.
Hannah Adams, Umuyobozi Mukuru wa Harambee mu Rwanda, yagize ati: “Inama yahuje abakoresha muri GBS yagaragaje uburyo ubucuruzi bwa serivisi mpuzamahanga bukomeje gutera imbere byihuse n’impamvu zatuma rutera imbere, nk’urwego rukomeje kuzamura impano z’urubyiruko.”
Umuyobozi wa GIZ mu Rwanda Martin Kraft, yongeyeho ko guhera mu 2021 ibigo bishya 14 byashoye muri urwo rwego bihanga imirimo isaga 500, bituma abarukoramo mu Gihugu kugeza ubu barenga 1,000.
GBS ni uburyo bw’imitangire ya serivisi buhuza izitangwa ku rwego mpuzamahanga, gutangira serivisi ibigo aho bidashobora kwigerera, na serivisi zitangirwa mu bigo by’indashyikirwa zigamije guhuza ibikorwa by’ibigo byinshi by’ubucuruzi.
Ikigo Deloitte kivuga ko izo serivisi zishobora kubamo izijyanye n’imari, ikoranabuhanga, gutanga amasoko n’izindi zishobora gutangwa bitabaye ngombwa ko nyiri ubwite uzitanga aba ahari imbonankubone.