U Rwanda rumaze kwakira impunzi zisaga 1200 zivuye muri RDC

U Rwanda rumaze kwakira impunzi zisaga 1200 zivuye muri RDC

Impunzi z’Abanyekongo zisaga 1200 zimaze kwakirwa mu nkambi ya Rugerero iherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ziturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’uko byemezwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).

Kugeza saa tanu zo muri iki gitondo imodoka zari zikizana impunzi zikomeje guhunga imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ririmo na FDLR mu Mujyi wa Goma.

Impunzi zinyura mu mupaka wa munini uzwi nka La Corniche, imodoka zateguwe zikabageza mu nkambi ya Rugerero.

Abagore, abana n’urubyiruko ni bo benshi mu bakomeje guhungira mu Rwanda. Hodari umwe mu bahungiye mu Rwanda avuga ko yabonye FDLR mu Mujyi wa Goma zambaye imyanda y’igisirikare cya Congo kandi bafite n’intwaro.

Avuga ko muri iki gitondo ari bwo yahunze ava ahitwa mu Birere mu Mujyi wa Goma.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Intambara irakomeye kuko amabombe ni yo ajya mbere, kuva ku Cyumweru twari tutarava mu nzu. Twabanje kuguma mu nzu ariko tubonye ibintu bikomeye duhitamo guhunga.”

Gatashya Chance Lwombi avuga ko mu Mujyi wa Goma ibintu bikomeye kuko ngo Wazalendo yabuze aho ihungira ihitamo gukomeza kurasa kuko nta yandi mahitamo.

Kuba yageze mu Rwanda arahamya ko yiyumva nk’uri mu rugo. Ati: “Ndumva ndi mu rugo kuko nageze kwa Papa wacu.”

Magene Bonane yahunze aturutse Kanyarucinya mu birometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma. Yahunze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yageze mu Rwanda mnu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ageze Goma agana ku mupaka munini, FDLR na Wazalendo bababujije kwinjira mu Rwanda kuko ngo barimo kwica abahageze.

Ahageze yasanze ibyo yabwiwe ari ibinyoma kuko barimo kwakirwa neza kuko barahabwa amaji na bizwi Hanyuma bakurizwa imodoka zibageza mu nkambi ya Rugerero.

Ahamya ko kuba ageze mu Rwanda yumva atekanye. Icyakoze ababajwe na FDLR zamwatse moto ye n’ibyangombwa byayo akaba asigaranye kasike gusa.

Igihe kinini yabayeho ari mu bwoba kuko azizwa ko ari Umututsi. Agira ati: “Kuva ku wa Mbere nagiye mpura n’ibibazo nzira ko ndi muremure ngo ndi Umututsi, icyo kintu kiratubangamira.

Amahoro agarutse M23 ikabohora igihugu, nagaruka mu gihugu cyanjye cyangwa nkahitamo kwigumira mu Rwanda akaba ari ho nshakira ubuzima kuko haratekanye kuruta muri Congo.”

Imodoka za Polisi n’iz’ingabo z’igihugu ndetse n’amabisi ni zo zikomeje kuvana impunzi ku mupaka zizigeza mu nkambi ya Rugerero.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ishimangira ko biteguye kwakira n’abandi, ikaba iza gutangaza imibare ya nyayo y’impunzi z’Abanyekongo zimaze kwakirwa mu Rwanda.

Amafoto: Tuyisenge Olivier

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14