U Rwanda rugiye kwakira inama y’Abaminisitiri bo mu Muryango wa OIF

U Rwanda rugiye kwakira inama ya 47 izahuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Ikigo gishinzwe gutegura inama n’ibikorwa (RCB) gitangaza ko iyi nama izaba kuva ku itariki 19 kugeza 21 Ugushyingo 2025, muri Kigali Convention Center, KCC.
Inama ngarukamwaka ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Umuryango wa OIF, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo guhuza politiki, ingamba zigamije guteza imbere ururimi rw’igifaransa, urunyurane rw’imico, amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Izi nama za ba Minisitiri zigira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu bivuga igifaransa, guteza imbere ubufatanye, no kwimakaza indangagaciro zihuriweho n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Ikigo gishinzwe gutegura inama n’ibikorwa kivuga ko guhitamo u Rwanda nk’igihugu kizakira iyi nama byerekana uruhare rwarwo rugaragara n’ubwitange bwarwo mu bikorwa by’Umuryango wa OIF.
Inama ya 46 ya ba Minisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango OIF, yabereye i Paris mu Bufaransa, inemerezwamo ko inama ya 47 izakirwa n’u Rwanda mu 2025.
Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ni umuryango watangijwe tariki 20 Werurwe 1970, u Rwanda ruba umunyamuryango wawo mu 1970 ugitangira.
Kuri ubu Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango ni Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, watowe n’Abakuru b’Ibihugu biwugize mu Ukwakira 2018.
Mu Ukwakira 2022 Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa.
Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 93, birimo ibihugu binyamuryango 56 byuzuye (Full members), ibihugu 5 byiyunze n’ibihugu n’ibindi 32 by’indorerezi.