U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa y’ibihangange mu mupira w’amaguru

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB) rubinyujije muri gahunda ya Visit Rwanda, rwasinyanye amasezerano n’Ikigo Veteran Clubs World Championship mu mpera z’icyumweru gishize, aho ruzakira ibyiciro bitatu by’amarushanwa mpuzamahanga y’ababaye ibihangange mu mupira w’amaguru.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’amarushanwa kizatangira mu kwezi kwa Nzeri 2024 kikaba cyitezweho guhuriza mu Rwanda abakinnyi 150 b’ibyamamare n’ibihangange mu mupira w’amaguru, imikino yabo ikazabera muri Sitade Amahoro irimo kuvugururwa kugira ngo igere ku rwego rwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Muri ayo marushanwa azaca ku bitangazamakuru mpuzamahanga bigaragaza imikino yo ku rwego rw’Isi, ibirango bya Visit Rwanda bizaba bigaragara muri uburi nguni zose ku buryo abazakurikirana iyo mikino bazarushaho kugira amatsiko yo gusura u Rwanda no kurumenyaho byinshi.
Ibyo birango bizaba binagaragara kandi ku myambaro ndetse no ku matike azahabwa abazitabira ayo marushanwa mpuzamahanga y’umupira w’amaguru ya mbere agiye kubera i Kigali. Iyi mikino yitezweho kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda cyane ko izaba ica imbonankubone kuri televiziyo mpuzamahanga za siporo.
Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi, amaze gusinya kuri ayo masezerano, yashimangiye ko kwakira ayo marushanwa bizarushaho gushyira u Rwanda ku mwanya mwiza w’ikarita y’Isi nka kimwe mu bihugu bikomeje kwimakaza ubukerarugendo bishingiye kuri siporo.
Ati: “Iyi ni shampiyona yitezweho gukurura ibihumbi n’ibihumbi by’abatari abafana b’umupira w’amaguru gusa ahubwo hazaza n’ibigo bifite amazina akomeye hamwe n’abafatanyabikorwa babyo bateganya gushyigikira iterambere binyuze muri siporo. Tunejejwe n’uburyo aya marushanwa azatwinjiriza agahanga n’amahirwe y’imirimo ku Banyarwanda, kandi dushishikariza abantu benshi kuza bagategurira ibirori byabo bya Siporo mu Rwanda.”
Fred Siewe, Umuyobozi Mukuru wa Veteran Clubs World Championship, na we yagize ati: “Turashaka ko Isi yose iza mu Rwanda bataje kwishimira shampiyona gusa ahubwo bakabona n’amahirwe yo gusura ibyiza nyaburanga bitandukanye, bagatangiza ubucuruzi ari na ko bashora imari yabo muri iki gihugu gihebuje.”

Nyuma y’umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, hateguwe umuhango wo gusangira ibya nimugoroba wagenewe ba rurangiranwa mu mupira w’amaguru kugera ngo hatangazwe ba Kapiteni b’amakipe azahangana aturutse mu Turere umunani.
Abo ni Charmaine Hooper wo muri Canada uhagarariye Ikipe yo mu Majyaruguru y’Amerika, Maicon Douglas wo muri Brazil akaba akuriye Ikipe y’Amerika y’Amajyepfo, Wael Gomaa wo mu Misiri ukuriye Ikipe y’Afurika y’Amajyaruguru no mu Burasirazuba bwo Hagati, Patrick Mboma wo muri Cameroon ukuriye Ikipe ya Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, Jimmy Gatete wo mu Rwanda ukuriye Ikipe yo mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika, Robert Pires wo mu Bufaransa ukuriye Ikipe y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Burayi, Gaizka Mendieta wo muri Esipanye ukuriye Ikipe yo mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’i Burayi ndetse na Tzuneyasu Miyamoto wo mu Buyapani ukuriye Ikipe y’Aziya.
Mu minsi mike ibanziriza shampiyona, hazakorwa ibitaramo byo ku muhanda mu bice bitandukanye byo ku Isi mu gushishikariza abantu gusura u Rwanda bagahura n’Abanyarwanda ndetse bakanahashora imari yabo.
Uretse ibyo bitaramo byo ku muhanda, hanateganyijwe inama eshanu zo ku rwego rwo hejuru zizaba ziga ku mahoro, uburezi, ishoramari n’ubucuruzi, ubuzima n’ubukerarugendo aho zizaba zibanda ku buryo bunyuranye bwo kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu, umuco n’ibidukikije mu nyungu z’abatuye Isi.
By’umwihariko, ubwo hakorwaga uwo muhango wo gusangira ibya nimugoroba hagaragajwe n’ibirori by’indege nto zitagira abapilote (drones) byari bigamije guha ikaze ba rurangiranwa bazitabira shampiyona batwaye ubutumwa bushishikariza amahanga gusura u Rwanda.